Ndikuriyo Révérien aravugwaho gukora ubukangurambaga imbere mu ishyaka CNDD-FDD ngo yigarurire abarwanashyaka bazakomeze kumuba hafi mu minsi iri imbere.
Uyu munyapolitiki uri mu bakomeye bo mu gihugu cye aherutse kubwira abarwanashyaka ko mu gihe bitegura gutora umunyamabanga mushya, bakwiye kuzirikana ko azakomeza kubana nabo, hafi aho.
Yavuze ko niyo atakongera gutorwa atazabura gukurikiranira hafi ibibera mu ishyaka CNDD-FDD.
Ubwo habaga amasengesho yo gushima Imana yateguwe n’ishyaka rye rya CNDD-FDD niho yabivugiye.
Mu ishyaka CNDD-FDD bari gutegura amatora y’Umunyamanganga Mukuru mushya n’abandi bayobozi bazayobora muri manda y’myaka itanu iri imbere guhera mu mwaka wa 2026 kugera 2031.
Ndikuriyo yatangiye kuyobora CNDD-FDD guhera mu 2021 kugeza muri Mutarama 2026.
Mu ijambo yavuze ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho yateguwe na CNDD-FDD yasabye abazatorwa kuzakomereza aho we na bagenzi be bari bagejeje.
Ati “Ntaho ngiye tuzagumana n’ubwo ntaba nkiri mu nzego…”
Nubwo bimeze bityo hashize iminsi havugwa ihangana hagati ye na Perezida Ndayishimiye Evariste.
Rishingiye k’ukutumvikana ku mukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka wa 2027.
Amatora agiye kuba kuri uyu wa 25 Mutarama 2026, ashobora gusiga mu buyobozi bwa CNDD-FDD hahindutse byinshi hashingiwe no ku mwuka mubi umaze iminsi hagati ya Ndayishimiye na Ndikuriyo.
Hari abashinja Ndayishimiye kudateza imbere ubukungu bw’igihugu cye kuko bwazahaye guhera mu mwaka wa 2022.
Banenga kandi ko yohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikandagazwa na AFC/M23, zikahagwa izindi zigafatwa mpiri.


