Muri Komini Rumonge mu Burundi harabarurwa impunzi zirenga 10,000 zaje ziturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ubuyobozi bwayo buvuga ko kuzakira no kuzituza neza bigoye kuko zidasiba kwiyongera kandi ziganjemo abana n’abagore bakeneye kwitabwaho byihariye.
Abenshi muri bo, bageze muri Rumonge baciye mu kiyaga cya Tanganyika.
Burundi Iwacu yanditse ko hafi buri munsi guhera tariki 11, Ukuboza, 2025 hari abaturage bahunga teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bakinjira muri Rumonge, abenshi bakaza bavuye ahitwa Baraka, Mboko na Makobola.
Iyo bageze mu Rumonge bavuga ko bahunze imirwano ica ibintu hagati y’ingabo za Leta ya DRC n’abarwanyi ba AFC/M23 muri iki gihe bavugwaho gukomeza urugendo bagana mu Mujyi wa Kalémie.
Abahunga imirwano baza mu bwato bunini bakambuka ikiyaga cya Tanganyika bagatunguka muri Rumonge, bakakirwa n’abayobozi b’iyi Komini bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.
Muri bo kandi harimo n’Abarundi bari baragiye muri kiriya gice cya DRC gupagasa.
Ikindi gihaganyikishije ubuyobozi ni uko abo bose bagera muri Rumonge bananiwe cyane, barumagaye kubera umwuma uterwa n’urugendo rurerure no kutanywa amazi, abagore batwite, abonsa n’abana bakaba ari bo bazahaye cyane.
Hari abenshi muri bo bajyanywe kwa muganga ngo barebe ko bazanzamuka nubwo bigoye kubera ubuke bw’imiti, abaganga n’aho kubaraza.
Aho bakirirwa nta miti ihagije, nta bitanda, nta bwiherero buhagije, nta biswi z’abana…mbese mu magambo make ubuzima bwabo buri mu kaga.
Ikigo bashyiriweho ngo kibakire by’agateganyo nacyo cyaruzuye kuko cyubatswe giteganyirijwe abantu 500 ariko ubu kirimo abantu 2,000 ni ukuvuga inshuro enye zabo cyagenewe.
Impunzi zicumbikiwe kuri stade ya Rumonge zifite ubwihorero bubiri bwo gusaranganya, zikagira robine imwe iziha amazi zose kandi nta bwogero buri aho ari ho hose muri aka gace no muri iki gihe hari kugwa imvura nyinshi.
Ibiringiti, ibiribwa n’imiti nabyo bibarirwa ku mitwe y’intoki.
Nubwo hafi aho hashyizwe ibiro bya Croix-Rouge y’u Burundi ngo ibafashe, nayo ntiyorohewe kuko ubwinshi bw’abakeneye ubufasha buruta cyane ubufasha buhari n’ababutanga bakaba mbarwa.
Umuyobozi wa Komini ya Rumonge witwa Augustin Minani avuga ko ibintu bikomeje kubagora kuko hafi abantu 3,000 babahungiraho buri munsi.
Minani asaba abaturage be kugira umutima ufasha, bakitanga uko bashoboye, ufite imyaka yejeje, ufite ibiringiti byinshi, ufite icyo yatanga, akagitanga kugira ngo batabare abaje babahungiraho.
Ubusabe bwe kandi yabugeneye n’imiryango itari iya Leta ngo ikubite inzu ibipfunsi irebe ko hari icyo yafasha Leta mu kwakira abo bantu bari mu kaga.
Hagati aho, nta bicuruzwa byeremewe kuva muri Kivu y’Amajyepfo bijya mu Burundi biciye aho ari ho hose niyo haba mu kiyaga cya Tanganyika.