Mu Burundi mu Kiyaga cya Tanganyika hamaze igihe kirekire havugwa ingona karundura bahimbye ‘Gustave’.
Bavuga ko igomba kuba ifite imyaka irenga 60 . Mu mwaka wa 2002 byavugwaga ko imaze kwica abantu 300.
Ireshya na metero eshanu, ikagira hafi toni y’uburemere.
Igihangayikishije ni uko kuva mu mwaka wa 2004, nta makuru abantu bayifiteho.
Kuba nta ntumbi yayo yabonetse kugira ngo abantu bizere neza ko ingona Gustave yapfuye, bituma bahangayikira ko hari ahantu igomba kuba yihishe, bityo ikazongera kwica abantu.
Gustave ibarirwa mu ngona nini kandi zifite urwasaya rukomeye, abahanga mu binyabuzima bita Nile crocodiles.
Izi ngona zibaho hagati y’imyaka 60 na 70 ariko hari n’iziyirenza.
National Geographic yandika ko ingona Gustave yagaragaye bwa mbere mu Burundi mu mwaka wa 1987.
Kuva icyo gihe hari abantu 300 bivugwa ko yishe ibatsinze mu nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika aho babaga bagiye koga, abandi ikafatira mu rufunzo bari kumesa imyenda ndetse hari m’amatungo yariye ubwo yabaga ashotse.
Muri yo higanjemo inka.
Muri iki gihe kandi hari abaturage bavuga ko hari ingona bamaze iminsi babona yoga hafi y’aho batuye bagakeka ko ari Gustave.
Bayikeka kubera ko babona ifite uruguma ku gahanga kandi na Gustave yigeze kuraswa ku mutwe ariko ntiyahagwa.
Kuba iyi ngona itarapfa ngo bitangarizwe rubanda, bitera abaturage guhorana ubwoba ko ikiri hafi aho kandi ko bitinde bitebuke izatana umuntu!
N’ubwo ingona zirya abantu zikabica, ariko akenshi nibo baba bazisanze aho zituye.
Mu Rwanda hari izigeze kurya abantu igikuba kiracika!
Abo zibasiye ni abo mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi.
Hari mu mwaka wa 2018.