Uwo ni Marie-Chantal Nijimbere. Kuva Uburundi bwabaho nibwo bwa mbere umugore abaye Minisitiri wo kwivuna abansi nk’uko babivuga mu Kirundi. Hamwe na bandi bashya bashyizwe muri Guverinoma, Nijimbere yaraye atangarijwe rimwe n’abandi bagize Guverinoma nshya iyobowe na Nestor Ntahontuye.
Madamu Nijimbere nta mateka mu bya gisirikare afite, gusa yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Ubukerarugendo, (2020-2024) mbere akaba yari yarayoboye Minisiteri y’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru.
Guverinoma y’Uburundi yari isanzwe ifite ba Minisitiri 15, ubu bagabanutse basigara ari 13.
Mu bagarutse muri Guverinoma nshya kandi bari basanzwe mu yacyuye igihe ni Marie-Chantal Nijimbere, François Havyarimana na Lyduine Baradahana.
Undi wagarutse muri Guverinoma ni Lieutenant-Général Gabriel Nizigama Umupolisi wari wakuwe mu nshingano igihe kimwe na Général Alain Guillaume Bunyoni, we yagizwe Minisitiri w’Umurimo no kuzigamira abakozi ba Leta.
Undi mu bikomerezwa byo muri CNDD-FDD wagizwe Miniistiri ni Maj. Gen Léonidas Ndaruzaniye wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba yahataniraga kuba Perezida wa Sena mu Burundi, umwanya wegukanywe na Lieutenant-Général Gervais Ndirakobuca.
Guverinoma nshya mu Burundi igizwe n’aba bakurikira: Nestor Ntahontuye, Minisitiri w’Intebe;
-Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’umutekano w’imbere mu gihugu, Maj. Gen Léonidas Ndaruzaniye;
-Minisitiri w’Ingabo no kwitaho abahoze ku rugamba, Marie Chantal Nijimbere;
– Minisitiri w’Ubutabera, Arthemon Katihabwa;
-Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Edouard Bizimana;
-Minisitiri w’Imari n’ikigega cya Leta, Alain Ndikumana;
-Minisitiri w’Amabuye y’agaciro n’Ubutaka, amashanyarazi, inganda n’Uburucurizi, Dr Hassan Kibeya;
-Minisitiri w’Ibidukikije, Ubuhinzi n’Ubworozi, Calinie Mbarushimana; -Minisitii w’Ubwubatsi, n’Ubwikorezi, Jean Claude Nzobaneza;
-Minisitiri w’Uburezi n’Ubushakashatsi, Dr François Havyarimana;
-Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Lyduine Baradahana;
-Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Lt Gen (Police) Gabriel Nizigama;
– Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo, Lydia Nsekera
Na Minisitiri w’Itangazamakuru, Gabby Bugaga.