Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Umugore Yagizwe Minisitiri W’Ingabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Burundi: Umugore Yagizwe Minisitiri W’Ingabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 August 2025 2:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Marie-Chantal Nijimbere.
SHARE

Uwo ni Marie-Chantal Nijimbere. Kuva Uburundi bwabaho nibwo bwa mbere umugore abaye Minisitiri wo kwivuna abansi nk’uko babivuga mu Kirundi. Hamwe na bandi bashya bashyizwe muri Guverinoma, Nijimbere yaraye atangarijwe rimwe n’abandi bagize Guverinoma nshya iyobowe na Nestor Ntahontuye.

Madamu Nijimbere nta mateka mu bya gisirikare afite, gusa yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Ubukerarugendo, (2020-2024) mbere akaba yari yarayoboye Minisiteri y’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru.

Guverinoma y’Uburundi yari isanzwe ifite ba Minisitiri 15, ubu bagabanutse basigara ari 13.

Mu bagarutse muri Guverinoma nshya kandi bari basanzwe mu yacyuye igihe ni Marie-Chantal Nijimbere, François Havyarimana na Lyduine Baradahana.

Undi wagarutse muri Guverinoma ni Lieutenant-Général Gabriel Nizigama Umupolisi wari wakuwe mu nshingano igihe kimwe na Général Alain Guillaume Bunyoni, we yagizwe Minisitiri w’Umurimo no kuzigamira abakozi ba Leta.

Undi mu bikomerezwa byo muri CNDD-FDD wagizwe Miniistiri ni Maj. Gen Léonidas Ndaruzaniye wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba yahataniraga kuba Perezida wa Sena mu Burundi, umwanya wegukanywe na Lieutenant-Général Gervais Ndirakobuca.

Guverinoma nshya mu Burundi igizwe n’aba bakurikira: Nestor Ntahontuye, Minisitiri w’Intebe;

-Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’umutekano w’imbere mu gihugu, Maj. Gen Léonidas Ndaruzaniye;

-Minisitiri w’Ingabo no kwitaho abahoze ku rugamba, Marie Chantal Nijimbere;

– Minisitiri w’Ubutabera, Arthemon Katihabwa;

-Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Edouard Bizimana;

-Minisitiri w’Imari n’ikigega cya Leta, Alain Ndikumana;

-Minisitiri w’Amabuye y’agaciro n’Ubutaka, amashanyarazi, inganda n’Uburucurizi, Dr Hassan Kibeya;

-Minisitiri w’Ibidukikije, Ubuhinzi n’Ubworozi, Calinie Mbarushimana; -Minisitii w’Ubwubatsi, n’Ubwikorezi, Jean Claude Nzobaneza;

-Minisitiri w’Uburezi n’Ubushakashatsi, Dr François Havyarimana;

-Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Lyduine Baradahana;

-Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Lt Gen (Police) Gabriel Nizigama;

– Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo, Lydia Nsekera

Na Minisitiri w’Itangazamakuru, Gabby Bugaga.

TAGGED:featuredIngaboMinisitiriNijimbereUburundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Umunyamakuru Yiciwe i Bukavu
Next Article Amasezerano U Rwanda Rwagiranye Na Zimbabwe Mu Gushimangira Imikoranire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Burundi: Umugore Yagizwe Minisitiri W’Ingabo

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?