Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bwa Mbere Hagiye Kwibukwa Abatutsi Batembanywe N’Akagera Muri Tanzania
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bwa Mbere Hagiye Kwibukwa Abatutsi Batembanywe N’Akagera Muri Tanzania

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 June 2023 2:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu muryango bise Humura kuri iki Cyumweru taliki 25, Kamena 2023 bazajya kunamira imibiri 917 y’Abatutsi batembanywe n’Akagera kakabata muri Tanzania.

Me Jean Bosco Nubumwe uyobora Umuryango Humura yabwiye Taarifa ko we na bagenzi be bagera kuri 40 ari bari buzindukire muri District ya Ngara mu Ntara ya Kagera muri Tanzania ahari ruriya rwibutso.

Nubumwe avuga ko basanze ari ngombwa ko bagura ibikorwa byabo byo kwibuka Abatutsi batembanywe n’imigezi imibiri yabo ikarenga imbibi z’u Rwanda, bikava muri Uganda aho bisanzwe bikorerwa, bigakomereza no muri Tanzania.

Ati: “ Twari dusanzwe tujya kwibuka muri Uganda, abayobozi b’aho bakaza kudufasha kwibuka abacu, ariko turashaka ko guhera kuri iki Cyumweru tuzakomereza no muri Tanzania ahari imva y’abatembanywe n’Akagera kakabageza yo”.

Uru rwibutso rukeneye gusanwa kandi imirimo yo kwibuka ikajya ikorwa mu buryo bwitabiriwe

Avuga ko muri kiriya gikorwa, bazifatanya n’abarokokeye Jenoside muri Kirehe y’ubu kuko ngo ari bo bafite ababo benshi batawe mu ruzi rw’Akagera.

Me Jean Bosco Nubumwe avuga ko mbere y’uko icyorezo COVID-19 cyaduka mu Rwanda, abagize Humura bari baratangiye gahunda yo kuzajya kwibukira muri Tanzania ariko ngo kiriya cyorezo kiza kuba kidobya.

Icyo basaba MINUBUMWE…

Umuyobozi w’Umuryango Humura; Me Nubumwe asaba inzego za Leta zirebwa no kwibuka ni ukuvuga MINUBUMWE ndetse na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga gukorana n’ubuyobozi bwa Tanzania k’uburyo mu myaka itaha Tanzania yazajya ibibafashamo.

Avuga ko muri Uganda babyumva k’uburyo iyo habayeho kwibuka Abatutsi batembanywe n’amazi akabagezayo, Guverinoma yohereza uyihagarariye.

Ati: “ Turasaba Guverinoma yacu ko yaganira n’iya Tanzania mu myaka iri imbere bakajya badufasha mu gutegura iki gikorwa, bikagaragara ko nabo bakigize icyabo…”

Ashima ko muri Uganda iki gikorwa kigenda neza.

TAGGED:AbatutsiAkageraAmazifeaturedJenosideKwibukaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abanyeshuri Bahanze Udushya Mu Guteza Imbere Umusaruro Babihembewe
Next Article Abororera Muri Gishwati Hari Amakuru Basaba Uruganda Rw’Amata Rwa Mukamira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?