Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bwa Mbere Muri Amerika Umwiraburakazi Yabaye Umuvugizi W’Ibiro Bya Perezida
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bwa Mbere Muri Amerika Umwiraburakazi Yabaye Umuvugizi W’Ibiro Bya Perezida

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 May 2022 9:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Yitwa Karine Jean- Pierre akaba ari umwiraburakazi ukomoka mu Birwa bya Martinique. Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Joe Biden yamugize Umuvugizi w’Ibiro bye asimbuye Jen Psaki.

Karine Jean-Pierre  yavutse taliki 13, Kanama, 1977. Yari asanzwe yungirije Jen Psaki mu kazi bombi batangiye mu mwaka wa 2021.

Uyu mugore uri mu bahanga mu kuvuga no gutegura ibiganiro bihabwa abanyamakuru, yigeze gushingwa kuyobora Ibiro bya Visi Perezida wa Amerika Madamu Kamara Harris nawe w’umwiraburakazi ariko ufite n’amaraso yo mu Buhinde.

Karine Jean- Pierre azatangira imirimo ye ku mugaragaro taliki 13, Gicurasi, 2022, bitumen aba Umwiraburakazi wa mbere mu mateka y’Amerika ndetse wemera ko ari n’umutinganyi ubaye Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’Amerika.

Indi mirimo yakoze mbere y’uyu harimo kuba yarabaye umujyanama mu kigo kitwa MoveOn.Org ndetse aba umusesenguzi mu bya Politiki wa televiziyo zikomeye zirimo NBC News na MSNBC.

Yigeze no kuba umwarimu wa Politiki mpuzamahanga muri Kaminuza ya Colombia.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 40 yayoboye amatsinda y’abamamazaga Barack Obama(2008-2012) ndetse aba no mu bamamazaga Joe Biden mu mwaka wa 2020.

Karine Jean-Pierre ari kumwe na Jennifer (Jen)Psaki.

Mu mwaka wa 2018, yavuze ko imico ye ari ikintu umugabo witwa Donald Trump adashobora guhuza nacyo.

Kuba umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’igihugu icyo ari cyo cyose ni inshingano z’icyubahiro ariko ziremereye cyane.

Uzifite aba agomba kumenya amagambo akoresha mu gihe runaka kandi akirinda kugira amarangamutima adakwiye mu gihe kidakwiye.

Uwo Jean Pierre asimbuye witwa Jen Psaki yari azwi nk’umugore uzi gusubiza neza kandi utajya ureka ngo amarangamutima azamurwa n’ibibazo bikomeye kandi bishotorana by’abanyamakuru arute ugushyira mu gaciro kwe no gusubiza atuje.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye Jen Psaki ava kuri uriya mwanya cyangwa undi mwanya yahawe.

TAGGED:AmerikafeaturedIbirwaKarineUmukuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Baramagana Abayobozi Babirukana Mu Isoko Rya Mbugangari
Next Article Igice Kimwe Cy’Umuhanda Wari Wafunzwe Wa Muhanga-Ngororero-Nyabihu Kirakoreshwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?