Bwiza Aritegura Igitaramo Kizahura N’Isabukuru Ye Y’Amavuko

Emerence Bwiza ari gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, kikazahurirana n’isabukuru ye y’amavuko.

Kizaba Tariki 9, Kanama, 2025 kibere muri Kigali Universe kandi kwinjira n’uko ubanza kwerekana ubutumire.

Ushinzwe inyungu ze mu kazi witwa Uhujimfura Jean Claude avuga ko imyaka ine Bwiza amaze mu buhanzi ari iyo guhabwa agaciro.

Yabwiye itangazamakuru ati: “Bizaba ari umunsi mukuru w’isabukuru ya Bwiza kandi azaba yizihiza imyaka ine amaze mu muziki. Tuzagira umwanya wo kumva alubumu ze cyane ko atarazikorera ibitaramo byo kuzimurika mu Rwanda.”

Ku byerekeye icyatumye hazinjira abatumiwe gusa, Uhujimfura yavuze ko byabaye kubera ko ari abantu bakoranye na Bwiza mu myaka ine amaze mu muziki.

Ati: “Abakunzi b’umuziki twahuriye mu bitaramo bitandukanye kandi n’ubu tubatekerezaho, ariko uyu uzaba ari umwanya wo guhura naba bantu twatangiranye cyangwa twagendanye uru rugendo”.

Kugeza ubu, Bwiza afite alubumu ebyiri zirimo ‘My Dream’ yasohoye mu mwaka wa 2023 n’indi yitwa ‘25 Shades’ yasohoye mu mwaka wa 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version