Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bwongereza: Umuryango Ukize Kurusha Indi Uravugwaho Gucuruza Abantu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bwongereza: Umuryango Ukize Kurusha Indi Uravugwaho Gucuruza Abantu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2024 10:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Busuwisi hari kubera urubanza rw’abantu bane bo mu muryango ukize kurusha indi mu Bwongereza baregwa ibyaha birimo no gucuruza abantu. Abashinjacyaha barega abagize uwo muryango gukoresha amafaranga menshi bita ku mbwa yabo kurusha uko bita ku bakozi babo bo mu rugo.

Ubusanzwe abagize umuryango wa Hinduja nibo bakize kurusha abandi mu Bwongereza kuko babarurirwa miliyari 37 z’amapawundi( ni amafaranga akoreshwa mu Bwongereza), akaba angana na miliyari $ 47.

BBC ivuga ko kimwe mu bindi byaha baregwa ari gukora icuruzwa rya’abantu.

Abagize uyu muryango batuye mu Busuwisi mu gace k’abakire cyane kitwa Cologny mu Murwa mukuru Geneva.

Baregwa ibirego bijyanye n’ibikorwa byo kuzana abakozi bo mu rugo bavuye mu Buhinde bo kwita ku bana bawo no ku rugo.

Yves Bertossa

Prakash Hinduja n’umugore we Kamal Hinduja hamwe n’umuhungu wabo Ajay n’umugore we Namrata, baregwa ko bafatiriye inyandiko z’inzira (pasiporo) z’abakozi babo, bakabahemba amadolari 8 y’Amerika (angana na Frw 10,000 ) ku kazi k’amasaha 18 ku munsi, ndetse bakabaha ubwisanzure bucye bwo kuva mu rugo.

N’ubwo mu cyumweru gishize impande zombi zacyemuye ikibazo mu bwumvikane mu buryo bw’amafaranga ku bijyanye no kunyunyuza imitsi, abo mu muryango wa Hinduja baracyari mu rubanza ku bucuruzi bw’abantu, ariko bo bakagihakana.

Umwe mu bashinjacyaha bazwi i Geneva witwa Yves Bertossa avuga ko ugereranyije amafaranga abo muri uriya muryango bahemba umukozi wabo ku munsi n’ayo bakoresha bagaburira cyangwa bita ku mbwa yabo ntaho bihuriye.

Abanyamategeko b’umuryango wa Hinduja ntibahakana by’umwihariko ibirego by’imishahara iri ku kigero cyo hasi, ariko bavuze ko igomba kureberwa mu ishusho ngari kuko abakozi bahabwaga icumbi n’ibiryo.

Ikirego cyo gukora amasaha menshi ku munsi na cyo cyahakanywe, umunyamategeko umwe avuga ko kurebana filime n’abana bo mu muryango wa Hinduja ‘bidashobora rwose gufatwa’ nk’umurimo.

Ku rundi ruhande, abahoze bakorera uyu muryango w’abaherwe nabo batumijwe mu rukiko bavuga ko uriya muryango ntacyo wawushinja.

Nubwo ariko bimeze, ku rundi ruhande ikirego cy’uko abo bakire bafatiriye pasiporo z’abakozi babo cyo kirakomeye kuko gishobora gufatwa nko gucuruza abantu.

Umushinjacyaha Bertossa arimo gusaba ko abaregwa bo muri uyu muryango bakatirwa igifungo, ndetse bakariha za miliyoni z’amadolari y’Amerika y’indishyi hamwe n’amafaranga y’urubanza.

TAGGED:AbakireBwongerezafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za DRC Zishe Abo Muri Wazalendo
Next Article RIB Yafunze Abapadiri Babiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?