Kuri uyu wa Gatanu urukiko rwaburanishaga urubanza ubushinjacyaha bw’i Geneva mu Busuwisi bwaregagamo abagize umuryango ukize kurusha indi mu Bwongereza rwanzuye ko abo bantu batsinzwe ku byaha baregwaga birimo no gucuruza abantu rubakatira gufungwa imyake ine ine…
Abunganira umuryango waregwaga bo bavuga ko bazajuririra ku gifungo kirimo gufungwa imyaka ine.
Abaregwa ni Prakash Hinduja w’imyaka 78 n’umugore we Kamal Hinduja w’imyaka 75 n’umuhungu wabo witwa Ajay w’imyaka 56.
Undi urebwa ni igifungo ni Namrata w’imyaka 50 akaba umugore wa Ajay.
Aba bantu ni Abahinde basanzwe baba mu Bwongereza bakaba ari abakire kurusha abandi Bongereza bose uramutse ubaze umutungo wa buri rugo kuko bihariye Miliyari $47.
Urukiko rwabahamije icyaha cyo guhindura abantu bakoreshaga nk’abacakara bakabakoresha imirimo ivunanye, ikorwa igihe kirekire kandi bagahembwa intica ntikize.
Abo muri uyu muryango bajyaga mu Buhinde bakahakura abakozi bakabazana bakabakoresha akazi kadasanzwe kandi bagahembwa make cyane.
Umucamanza witwa Sabina Mascotto avuga ko bibabaje kuba abo bakire barakoreshaga abantu akazi badasobanukiwe neza bakagakora bucakara.
Babahembaga $363 ku kwezi, bavunitse cyane.
Ikindi kibazo urukiko ruvuga ko gikomeye ni uko abakoresha b’abo bantu babambuye impapuro z’inzira kugira ngo batazabona uko basubira iwabo bavuye mu Busuwisi.
Umwe mu bashinjacyaha bazwi kurusha abandi mu Busuwisi witwa Yves Bertossa avuga ko amafaranga abo muri uriya muryango bakoresha amafaranga yabo bita ku mbwa yabo kurusha uko bita ku bantu bavanye iyo ikantarange babazanye ngo bite ku bana babo.
Mu nkuru zabanjirije iyi, harimo ko abo muri uriya muryango barategekaga abo bakozi kutaryama abana babo batararangiza kureba filimi.
Ni ikintu cyatumaga barara bataruhutse kandi buri bucye bakora akazi kenshi.
Ifoto@AFP