Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Byitezwe Ko Paul Rusesabagina Afungurwa, Yasabye Imbabazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Byitezwe Ko Paul Rusesabagina Afungurwa, Yasabye Imbabazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 March 2023 2:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikinyamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kitwa Semafor cyatangaje ko amakuru yizewe gifite avuga ko Paul Rusesabagina wahamijwe n’inkiko z’u Rwanda ibyaha birimo iby’ibitero byagabwe mu Majyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda bigahitana abantu, ari bufungurwe mu masaha make ari imbere.

Bitangajwe nyuma y’ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’iki kinyamakuru mu minsi ishize akavuga ko kuba Rusesabagina yahabwa imbabazi nta gitangaza kirimo kuko hari n’izahawe abo bitatekerezwaga ko bazihabwa.

Semafor ivuga ko amakuru y’uko Paul Rusesabagina ari bufungurwe bayahawe n’abayobozi ba Qatar n’ab’u Rwanda.

Iki kinyamakuru kivuga ko Rusesabagina ari bufunguranwe n’abandi bashinjanywe bagera kuri 20.

Icyakora Minisitiri w’ubutabera akaba  n’Intumwa nkuru ya Guverinoma Dr. Emmanuel Ugirashebuja yabwiye iki kinyamakuru  ko nihagira ukora insubiracyaha azahita ahanishwa ibihano yari yarahawe mbere y’uko ababarirwa.

Yasabye imbabazi…

Inyandiko ya Semafor ivuga ko Paul Rusesabagina hari ibaruwa yandikiye Perezida Kagame amusaba imbabazi.

Umwanditsi mukuru wa Semafor witwa Steve Clemons avuga ko biteganyijwe ko iyo baruwa nayo izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Umwanditsi mukuru wa Semafor witwa Steve Clemons

Muri yo handitsemo ko yicuza imikoranire iyo ari yo yose yagiranye n’abakoze ibyaha byahitanye abaturage bo mu Majyepfo no mu Burengerazuba.

Avuga ko yicuza no kuba yaragize imikoranire n’indi mitwe ya Politiki.

Rusesabagina yanditse ko narekurwa azazibukira ibya Politiki y’u Rwanda, akajya kwibera muri Amerika atuje, yitekerezaho.

Biteganyijwe ko Paul Rusesabagina narekurwa, azamara iminsi runaka muri Ambasade ya Qatar mu Rwanda mbere y’uko yurira indege ajya i Doha.

Nyuma nibwo azasubizwa muri Amerika.

TAGGED:featuredImbabaziKagameRusesabaginaRwandaSemafor
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Y’u Rwanda Yatsinze Iya Kenya Muri Volley Na Boxing
Next Article DRC: Tshisekedi Yahinduye Guverinoma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?