Cabo Delgado: Bamwe Mu Byihebe Batangiye Gushyikirizwa Ubutabera

Mozambique, muri Cabo Delgado

Mu mpera z’iki Cyumweru muri Mozambique hatangiye urubanza rw’amateka aho abahoze ari ibyihebe byari byarazengereje abaturage guhera mu mwaka wa 2017 batangiye gushyikirizwa ubutabera.

Ni igikorwa kigezweho nyuma y’uko ibyo byihebe byirukanywe n’ingabo z’u Rwanda na Polisi zoherejwe yo  nyuma y’ubwumvikane hagati y’Abakuru b’ibihugu byombi, Paul Kagame w’u Rwanda na Filip Nyusi wa Mozambique.

Ikinyamakuru cyo muri Mozambique kitwa Carta de Mozambique nicyo cyatangaje iby’urubanza rwa bamwe mu bahoze ari ibyihebe byahoze byarayogoje Cabo Delgado.

Iyi Ntara ikungahaye kuri byinshi birimo petelori, amabuye y’agaciro, n’ibindi bitandukanye.

- Advertisement -

Ituwe cyane n’abayoboke ba Islam.

Intambara zo muri iyo ntara bivugwa ko zaguyemo ubuzima bw’abarenga 5000 kandi abenshi muri bo ni abasivile ndetse abarenga miliyoni bavuye mu byabo.

Muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi muri iriya ntara kandi bidatinze zahise zitangira kwesa imihigo, zishimira intsinzi.

Abahoze batuye muri aka gace bahise batangira kwishimira intsinzi, bagaruka mu ngo zabo, abana bajya kwiga, ubuzima buragaruka.

N’abashoramari barimo Abafaransa bafite TotalEnergies batangiye gusuzuma uko  basubukura ibikorwa byabo.

Nyuma y’ibyo byose, rero ubutabera bwatangiye kugera ku bahemukiwe na bya byihebe.

Urukiko rw’ibanze rwo mu Ntara ya Cabo Delgado rwatangiye kugeza mu butabera abantu bamwe baregwa iterabwoba.

Ubucamanza bubashinja kwangiza ibikorwaremezo mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe mu myaka itandatu ishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version