Guverinoma ya Canada yashyikirije Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa (WFP) inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari ya Canada – ni ukuvuga miliyoni zisaga 770 Frw – zigenewe gufasha impunzi z’Abarundi n’Abanye-Congo bari mu Rwanda kubona ibiribwa.
Umuyobozi wa WFP Rwanda, Edith Heines, yavuze ko iyi nkunga ishimishije kuko ibonetse mu gihe inkunga y’ibiribwa WFP iha impunzi yagabanutseho 60 ku ijana guhera muri uku kwezi, kubera igabanyuka ry’inkunga.
Ati “Iyi nkunga yatanzwe na Guverinoma n’abaturage ba Canada izafasha mu gukumira irindi gabanyuka ry’ibiribwa bihabwa impunzi mu mezi ari imbere.”
Ibiribwa bihabwa impunzi bisigaye btangwa mu buryo bw’amafaranga, nk’uburyo bufasha abagabo n’abagore bari mu nkambi kugira amahitamo ku mafunguro bagaburira imiryango yabo.
Inyigo yakozwe na WFP mu 2018 kandi yagaragaje ko iyo gahunda ituma imiryango y’impunzi ibasha kwigirira icyizere.
Uwo muryango wakomeje uti “Iyi nkunga izafasha WFP gukomeza guha ibiribwa impunzi 51.000 zatoranyijwe nk’izibikeneye kurusha izindi, nk’abana bafite munsi y’imyaka ibiri, abanyeshuri n’abagore batwite cyangwa ababyeyi bonsa, kimwe n’abafite virusi itera sida cyangwa abarwaye igituntu bari ku miti.”
WFP yatangaje ko nubwo yishimiye iyi nkunga, ikeneye inyongera ya miliyoni $9.3 kugira ngo ibashe gutanga amafunguro akenewe muri uyu mwaka wa 2021.
Yakomeje iti “Niba inkunga y’inyongera itabonetse mu mezi ari imbere, bizaba ngombwa kongera kugabanya ibiribwa bitangwa.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi zigera ku 135.000 z’Abarundi n’Abanye-Congo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda.