Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CANAL+ Rwanda Na Rayon Sports Bongereye Amasezerano Y’Ubufatanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

CANAL+ Rwanda Na Rayon Sports Bongereye Amasezerano Y’Ubufatanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 June 2022 12:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+ Rwanda na Rayon Sports FC bongereye amasezerano y’imikoranire  n’ubufatanye mu bikorwa byo guteza imbere ibikorwa bya buri ruhande.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane taliki 30 Kamena 2022 ku cyicaro cya CANAL+ RWANDA.

Rayon Sports yari ihagarariwe umuyobozi wayo, Uwayezu Jean Fidel, mu gihe ku ruhande rwa CANAL+ Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru, Sophie TCHATCHOUA.

N’ubwo hatatangajwe agaciro mu bijyanye n’amafaranga, aya masezerano azamara igihe cy’umwaka ushobora kongerwa kubera ko impande zombi zashimangiye ko biteguye gukorana mu gihe kirekire.

Umuyobozi wa CANAL+ Rwanda, Sophie TCHATCHOUA avuga ko gukorana na Rayon Sports bizagirira akamaro   CANAL+ Rwanda.

Avuga ko yizeye nta kabuza ko  no mu myaka iri imbere umusaruro uzakomeza kwiyongera.

Ati: “Twishimiye kongera gukorana na Rayon Sports. CANAL+ Rwanda ifite intego yo guteza imbere siporo mu Rwanda, bityo gukorana n’umuryango wa Gikundiro ni bumwe mu buryo bwo kuzagera kuri iyo ntego. N’ubwo amasezerano ari ay’umwaka umwe, twizeye kuzakomeza gukorana mu gihe kirekire.”

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel, we yavuze ko bizeye gukomeza gukorana na CANAL+ Rwanda ndetse ashimangira ko nk’ikipe bizeye kuzarushaho gukomeza kuzamura ibikorwa bya kiriya kigo yise  ‘umuterankunga w’ingenzi.’

Ati: “Tuzakomeza kwamamaza ibikorwa bya CANAL+ Rwanda binyuze ku myambaro y’ikipe, ku bibuga bizajya biberaho imikino yacu, ku mbuga nkoranyambaga ndetse tuzajya dutemberana hirya no hino mu gihugu kugira ngo turusheho kubwira abafana ba Rayon Sports ibyiza bya CANAL+ Rwanda.”

Bwa mbere CANAL+ Rwanda na Rayon Sports basinyana amasezerano byari tariki 11/Ugushyingo/2021.

Kuva icyo gihe iyi kipe yambara ikabutura iriho ikirango cya CANAL+ Rwanda mu gihe ku ruhande rwa CANAL+ naho itanga ibikoresho ku bakinnyi n’abandi bakozi bose ba Rayon Sports, birimo ifatabuguzi ry’umwaka ryo kureba amashene yose ya CANAL+ Rwanda.

Uwandika ku rubuga rwa Rayon abaza ibibazo
Edmond Byiringiro ukora mu ishami ry’ubucuruzi rya Canal +Rwanda
Marie Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal + Rwanda
Patrick Nemenye ushinzwe ubucuruzi muri Rayon Sports

 

Abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso
TAGGED:AbakiliyaCanal +featuredIkipeRayon
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article COVID-19 Yongeye Kwica Umunyarwanda
Next Article Hagiye Kwibukwa Abatutsi Bazize Jenoside Bitazwi Aho Baguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?