Canal + Rwanda yongeye guha abakiliya bayo poromosiyo yo kureba imikino ya za Shampiyona zigeze aharyoshye. Si izo mu Burafaransa, u Bwongereza, Espagne gusa ahubwo n’imikino yose ya BAL( Basketball Africa League) igiye kubera mu Rwanda nayo ni uko.
Umuyobozi wa Canal + Rwanda witwa Sophie Tchoutchoua avuga ko ibyo ikigo ayoboye gikorera Abanyarwanda byose niba bigamije ko babona amashusho asukuye kandi ku giciro buri Munyarwanda yakwibonamo.
Ni yo mpamvu yaraye atangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 20, kuzageza rwagati muri Kamena, 2022, umukiliya wa Canal +Rwanda ushaka ko bamuha ibikoresho( igisahani, dekoderi n’imigozi) azabigura ku Frw 5000 gusa ndetse yashaka ko umukozi wa Canal + Rwanda abimumanikira akazamwishyura Frw 5000.
Ubu ni ubwasisi kubera ko ubusanzwe serivisi tuvuze haruguru zishyurwaga Frw 10000, buri imwe.
Canal + Rwanda yakoze biriya kugira ngo abakiliya bayo bakunda imikino( uw’amaguru, amaboko n’iyindi), abakunda filimi z’amoko atandukanye kandi mu Gifaransa n’Icyongereza babone uburyo bwo kwihahira ibyuma kuri macye.
Iki kigo gisanganywe ibiciro ku ifatabuguzi( abonnément) bitandukanye birimo iryiswe Zamuka ryishyurwa Frw 10,000, hagakurikiraho iryiswe Zamuka na Siporo ryishyurwa Frw 20,000 irindi rifite umwihariko ryitwa Ubuki ryishyurwa Frw 30,000.
Canal + Ishami ry’u Rwanda iherutse gutangiza n’ uburyo bw’ikoranabuhanga(App) bwo kureberaho amashusho hakoreshejwe ibyuma bisanzwe mu ikorabuhanga.
Ibyo ni telefoni igendanwa, tablette, mudasobwa z’amoko atandukanye ari zo PC/MAC/ na televiziyo za Apple TV na Android TV.
Intego ni ugufasha abakiliya babo kureba amashusho bakunda, bakayarebera aho bari hose bakoresheje telefoni, tablette cyangwa mudasobwa isanzwe.
Umuyobozi wa Canal + Rwanda witwa Sophie Tchouatchoua ubwo yatangizaga ririya koranabuhanga, yagize ati: “Gushyira iriya App muri telefoni y’umuntu bikorwa ku buntu. Ushobora kurebera ho umupira wisanzuye, nta kirogoya kandi ni ubutengamare nk’ubundi bwose.”
Kugira ngo ushobore kubona iriya App yiswe App Canal + bizagusaba kugura ifatabuguzi, ujye ahantu hari murandasi, hanyuma umanure iriya app kuri murandasi(download) uyishyire kuri telefoni ya we.
Ni ngombwa kuzirikana ko ifatabuguzi ari Frw 25,000.
Mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro ikoreshwa ry’iriya App, hari abanyacyubahiro barimo na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda witwa Antoine Anfré.
Canal + Rwanda Yatangije’ App’ Yo Kureberaho Amashusho Y’Amoko Menshi