Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Canal + Rwanda Yagabanyije Ibiciro Ngo Yorohereze Abakiliya Kureba Shampiyona Zigeze Mu Mahina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

Canal + Rwanda Yagabanyije Ibiciro Ngo Yorohereze Abakiliya Kureba Shampiyona Zigeze Mu Mahina

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2022 10:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Canal + Rwanda yongeye guha abakiliya bayo poromosiyo yo kureba imikino ya za Shampiyona zigeze aharyoshye. Si izo mu Burafaransa, u Bwongereza, Espagne gusa ahubwo n’imikino yose ya BAL( Basketball Africa League) igiye kubera mu Rwanda nayo ni uko.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda witwa Sophie Tchoutchoua avuga ko ibyo ikigo ayoboye gikorera Abanyarwanda byose niba bigamije ko babona amashusho asukuye kandi ku giciro buri Munyarwanda yakwibonamo.

Ni yo mpamvu yaraye atangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 20, kuzageza rwagati muri Kamena, 2022, umukiliya wa Canal +Rwanda ushaka ko bamuha ibikoresho( igisahani, dekoderi n’imigozi) azabigura ku  Frw 5000 gusa ndetse yashaka ko umukozi wa Canal + Rwanda abimumanikira akazamwishyura Frw 5000.

Ubu ni ubwasisi kubera ko ubusanzwe serivisi tuvuze haruguru zishyurwaga Frw 10000, buri imwe.

Canal + Rwanda yakoze biriya kugira ngo abakiliya bayo bakunda imikino( uw’amaguru, amaboko n’iyindi), abakunda filimi z’amoko atandukanye kandi mu Gifaransa n’Icyongereza babone uburyo bwo kwihahira ibyuma kuri macye.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda aganira n’itangazamakuru

Iki kigo gisanganywe ibiciro ku ifatabuguzi( abonnément)  bitandukanye birimo iryiswe Zamuka ryishyurwa Frw 10,000, hagakurikiraho iryiswe Zamuka na Siporo ryishyurwa Frw 20,000 irindi rifite umwihariko ryitwa Ubuki ryishyurwa Frw 30,000.

Canal + Ishami ry’u Rwanda iherutse gutangiza n’ uburyo bw’ikoranabuhanga(App) bwo kureberaho amashusho hakoreshejwe ibyuma bisanzwe mu ikorabuhanga.

Ku noti ya Frw 5,000 ubona ibikoresho wifuza muri Canal +

Ibyo ni telefoni igendanwa, tablette, mudasobwa z’amoko atandukanye ari zo PC/MAC/ na televiziyo za Apple TV na Android TV.

Intego ni ugufasha abakiliya babo kureba amashusho bakunda, bakayarebera aho bari hose bakoresheje telefoni, tablette cyangwa mudasobwa isanzwe.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda witwa Sophie Tchouatchoua ubwo yatangizaga ririya koranabuhanga, yagize ati: “Gushyira iriya App muri telefoni y’umuntu bikorwa ku buntu. Ushobora kurebera ho umupira wisanzuye, nta kirogoya kandi ni ubutengamare nk’ubundi bwose.”

Kugira ngo ushobore kubona iriya App yiswe App Canal + bizagusaba kugura ifatabuguzi, ujye ahantu hari murandasi, hanyuma umanure iriya app kuri murandasi(download) uyishyire kuri telefoni ya we.

Ni ngombwa kuzirikana ko ifatabuguzi ari Frw 25,000.

Mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro ikoreshwa ry’iriya App, hari abanyacyubahiro barimo na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda witwa Antoine Anfré.

Canal + Rwanda Yatangije’ App’ Yo Kureberaho Amashusho Y’Amoko Menshi

TAGGED:AbakiliyaCanal +featuredIfatabuguziRwandaSophie
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Arasura u Burundi
Next Article Perezida Kagame Yayoboye Inama Nkuru Y’Inzego Z’Umutekano W’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Amerika Yagabye Igitero Muri Syria

You Might Also Like

Ubukungu

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?