Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Canal + Rwanda Yagabanyije Ibiciro Ngo Yorohereze Abakiliya Kureba Shampiyona Zigeze Mu Mahina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

Canal + Rwanda Yagabanyije Ibiciro Ngo Yorohereze Abakiliya Kureba Shampiyona Zigeze Mu Mahina

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2022 10:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Canal + Rwanda yongeye guha abakiliya bayo poromosiyo yo kureba imikino ya za Shampiyona zigeze aharyoshye. Si izo mu Burafaransa, u Bwongereza, Espagne gusa ahubwo n’imikino yose ya BAL( Basketball Africa League) igiye kubera mu Rwanda nayo ni uko.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda witwa Sophie Tchoutchoua avuga ko ibyo ikigo ayoboye gikorera Abanyarwanda byose niba bigamije ko babona amashusho asukuye kandi ku giciro buri Munyarwanda yakwibonamo.

Ni yo mpamvu yaraye atangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 20, kuzageza rwagati muri Kamena, 2022, umukiliya wa Canal +Rwanda ushaka ko bamuha ibikoresho( igisahani, dekoderi n’imigozi) azabigura ku  Frw 5000 gusa ndetse yashaka ko umukozi wa Canal + Rwanda abimumanikira akazamwishyura Frw 5000.

Ubu ni ubwasisi kubera ko ubusanzwe serivisi tuvuze haruguru zishyurwaga Frw 10000, buri imwe.

Canal + Rwanda yakoze biriya kugira ngo abakiliya bayo bakunda imikino( uw’amaguru, amaboko n’iyindi), abakunda filimi z’amoko atandukanye kandi mu Gifaransa n’Icyongereza babone uburyo bwo kwihahira ibyuma kuri macye.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda aganira n’itangazamakuru

Iki kigo gisanganywe ibiciro ku ifatabuguzi( abonnément)  bitandukanye birimo iryiswe Zamuka ryishyurwa Frw 10,000, hagakurikiraho iryiswe Zamuka na Siporo ryishyurwa Frw 20,000 irindi rifite umwihariko ryitwa Ubuki ryishyurwa Frw 30,000.

Canal + Ishami ry’u Rwanda iherutse gutangiza n’ uburyo bw’ikoranabuhanga(App) bwo kureberaho amashusho hakoreshejwe ibyuma bisanzwe mu ikorabuhanga.

Ku noti ya Frw 5,000 ubona ibikoresho wifuza muri Canal +

Ibyo ni telefoni igendanwa, tablette, mudasobwa z’amoko atandukanye ari zo PC/MAC/ na televiziyo za Apple TV na Android TV.

Intego ni ugufasha abakiliya babo kureba amashusho bakunda, bakayarebera aho bari hose bakoresheje telefoni, tablette cyangwa mudasobwa isanzwe.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda witwa Sophie Tchouatchoua ubwo yatangizaga ririya koranabuhanga, yagize ati: “Gushyira iriya App muri telefoni y’umuntu bikorwa ku buntu. Ushobora kurebera ho umupira wisanzuye, nta kirogoya kandi ni ubutengamare nk’ubundi bwose.”

Kugira ngo ushobore kubona iriya App yiswe App Canal + bizagusaba kugura ifatabuguzi, ujye ahantu hari murandasi, hanyuma umanure iriya app kuri murandasi(download) uyishyire kuri telefoni ya we.

Ni ngombwa kuzirikana ko ifatabuguzi ari Frw 25,000.

Mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro ikoreshwa ry’iriya App, hari abanyacyubahiro barimo na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda witwa Antoine Anfré.

Canal + Rwanda Yatangije’ App’ Yo Kureberaho Amashusho Y’Amoko Menshi

TAGGED:AbakiliyaCanal +featuredIfatabuguziRwandaSophie
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Arasura u Burundi
Next Article Perezida Kagame Yayoboye Inama Nkuru Y’Inzego Z’Umutekano W’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?