Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CANAL+ Rwanda Yahembye Uwahiriwe Mu Gace Ka mbere ka Tour Du Rwanda 2022
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

CANAL+ Rwanda Yahembye Uwahiriwe Mu Gace Ka mbere ka Tour Du Rwanda 2022

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2022 2:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

CANAL+ RWANDA niyo yambitse umwambaro w’icyubahiro Uhiriwe Byiza Renus, Umunyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda kabereye mu Mujyi wa Kigali.

Tour du Rwanda ni umwe mu marushanwa yo gusiganwa ku magare akomeye ku mugabane w’Africa yatangiye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 ku nshuro yaryo ya 14.

CANAL+ isanzwe yerekana iri rushanwa ikaba inasanzwe ari umuterankunga waryo, yiyongereye mu baterankunga ba Tour du Rwanda mu batanze ibihembo, aho izajya ihemba Umunyarwanda witwaye neza ahazamuka, ikaba yabikoze ku munsi wa mbere w’irushanwa ndetse ikanazongera no gutanga iki gihembo ku munsi wa nyuma.

Uhiriwe Byiza Renus niwe Munyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere k’iri rushanwa kazengurukaga kuri Kigali Arena.

CANAL+ RWANDA yamuhaye ibihembo birimo umwambaro w’icyubahiro, ndetse na Dekoderi ya HD izaba irimo abonema yo kureba amashene yose ya CANAL+ mu gihe cy’umwaka wose.

Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yagaragaje ko atewe ishema no kuba CANAL+ yongeye gutera inkunga Tour du Rwanda muri uyu mwaka, ndetse aboneraho n’umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda gukurikirana iri rushanwa kuri CANAL+ SPORT 1.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuri CANAL+ kongera gutera inkunga irushanwa Tour du Rwanda, nka rimwe mu marushanwa yo gusiganwa ku magare akomeye ku mugabane w’Africa. Uyu ni umwaka wa 11 CANAL+ ikorana na Tour du Rwanda ndetse nk’uko bisanzwe ikazajya yerekana incamake ry’iri rushanwa buri mugoroba saa tatu kuri CANAL+ SPORT 1.

Muri uku kwezi kwa Gashyantare, CANAL+ Rwanda iri kwamamaza poromosiyo yayo ihoraho yo gutanga inyongezo y’icyumweru,  aho umukiliya uguze ifatabuguzi mbere yuko iryo asanganywe rishira, ahabwa iminsi 7 y’inyongera areba amashene yisumbuye kuryo yaguze.

Ni mu gihe Umunyarwanda wifuza gutunga Dekoderi ya CANAL+ ubu ari guhabwa ibikoresho byose ku FRW ibihumbi 10,000 gusa.

Nyamara Canal + Rwanda IFITE Akamaro
TAGGED:Canal +featuredIrushanwaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uruhare Rw’Ikoranabuhanga Mu Kuzahuka K’Urwego Rw’Imari Mu Rwanda
Next Article Uko Amazi Mabi Ashobora Guhindurwa Urubogobogo Mu Gihe Cy’Ibiza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?