Arikipisikopi wa Kigali Cardinal Antoine Kambanda yifurije Padiri Ubald Rugirangoga uherutse gutabaruka kuzagira iruhuko ridashira kandi Imana ikamwakira mu ijiro aho iganje.
Yanditse kuri Twitter ati: “Padiri Ubald Rugirangoga, Imana yamuduhaye yamwisubije none imwakire, aruhukire mu mahoro. Imana yamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima, gufasha abantu kwiyunga n’Imana, umuntu kwiyunga na we ubwe.”
Cardinal Kambanda yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yagize uruhare rugaragara mu gufasha Abanyarwanda kwiyunga, kubaka u Rwanda binyuze mu kwimakaza umuco wo kubabarira no kwiyunga.
Padiri Ubald Rugirangoga yaguye mu bitaro byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika biri muri Leta ya Utah.
Yazize uburwayi bw’ibihaha n’izindi nyama zo mu nda zangijwe na COVID-19 yari amaze iminsi arwaye ariko yarakize.
Urupfu rwe rwamenyeshejwe mbere na mbere abantu bakora muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club kuko Padiri Ubald Rugirangoga yari asanzwe ari umurinzi w’igihango.
Aho yari arwariye muri USA, mu Ntara ya Utah bageragaje kumufasha ariko biranga kuko ibihaha byari byarangiritse cyane.
Ubald Rugirangoga yari umwe mu bapadiri bazwi cyane mu Rwanda kubera ubutumwa bwo gutanga imbabazi yakunze gutambutsa, avuga ko ibyiza ari ukubabarira kurusha kugira inzika.
Nawe hari abo yababariye bamwiciye abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, iwabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.
Yavugaga ko ubutumwa bwo kubabarira yabuhawe na Yezu Kristu ubwo yajyaga i Lourdes mu Bufaransa.
Rugirangoga yavugaga ko Yezu yamusabye kwigisha ivangili yomora imitima, kubabarira no kwimakaza ubwiyunge.
Mbere yo gupfa yasize avuze ko bazamushyingura mu Rwanda.