Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cardinal Kambanda yifurije ijuru Padiri Ubald Rugirangoga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Cardinal Kambanda yifurije ijuru Padiri Ubald Rugirangoga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 January 2021 10:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Arikipisikopi wa Kigali Cardinal Antoine Kambanda yifurije Padiri Ubald Rugirangoga uherutse gutabaruka kuzagira iruhuko ridashira kandi Imana ikamwakira mu ijiro aho iganje.

Yanditse kuri Twitter ati: “Padiri Ubald Rugirangoga, Imana yamuduhaye yamwisubije none imwakire, aruhukire mu mahoro. Imana yamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima, gufasha abantu kwiyunga n’Imana, umuntu kwiyunga na we ubwe.”

Cardinal Kambanda yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yagize uruhare rugaragara mu gufasha Abanyarwanda kwiyunga, kubaka u Rwanda binyuze mu kwimakaza umuco wo kubabarira no kwiyunga.

Padiri Ubald Rugirangoga yaguye mu bitaro byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika biri muri Leta ya Utah.

Yazize uburwayi bw’ibihaha n’izindi nyama zo mu nda zangijwe na COVID-19 yari amaze iminsi arwaye ariko yarakize.

Urupfu rwe rwamenyeshejwe mbere na mbere abantu bakora muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club kuko Padiri Ubald Rugirangoga yari asanzwe ari umurinzi w’igihango.

Aho yari arwariye muri USA, mu Ntara ya Utah bageragaje kumufasha ariko biranga kuko ibihaha byari byarangiritse cyane.

Ubald Rugirangoga yari umwe mu bapadiri bazwi cyane mu Rwanda kubera ubutumwa bwo gutanga imbabazi yakunze gutambutsa, avuga ko ibyiza ari ukubabarira kurusha kugira inzika.

Nawe hari abo yababariye bamwiciye abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, iwabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Yavugaga ko ubutumwa bwo kubabarira yabuhawe na Yezu Kristu ubwo yajyaga i Lourdes mu Bufaransa.

Rugirangoga yavugaga ko Yezu yamusabye kwigisha ivangili yomora imitima, kubabarira no kwimakaza ubwiyunge.

Mbere yo gupfa yasize avuze ko bazamushyingura mu Rwanda.

TAGGED:featuredKambandaLetaRugirangogaUSA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel ni igihugu kizi umwanzi n’umukunzi
Next Article Indonesia: Indege yari irimo abantu barenga 50 yaguye mu Nyanja
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?