Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2025 12:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuwa Mbere w’Icyumweru gitaha Tariki 05, Mutarama, 2026 nibwo hazamenyekana iby’agateganyo bizaba byavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu cya Centrafrique.

Bizaba ari ibya mbere bitangajwe nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’izindi nzego yabaye kuri iki Cyumweru Tariki 28, Ukuboza, 2025.

N’ubwo iyo Tariki itaragera, Faustin-Archange Touadéra wari usanzwe k’ubutegetsi niwe uhabwa amahirwe yo kuzayatsinda akayobora Manda ya gatatu.

Jeune Afrique yanditse ko n’ubwo umutekano muri rusange umeze neza ushingiye k’uko byari bimeze guhera mu mwaka wa 2010, ntabwo ibintu biraba byiza mu buryo busesuye.

Touadéra nawe yemeza ko akwiye kuguma k’ubutegetsi kugira ngo abanze ashyire neza ibintu ku murongo.

Asanga agikeneye igihe kirambuye ngo naramuka agiye, ibintu bitazasubira irudubi.

Akirangiza gutora, yabwiye abanyamakuru ati: “Abaturage nibaze batore neza kandi ari benshi bizatuma tubona uko twimakaza umutekano urambye.”

Faustin-Archange Touadéra (FAT) w’imyaka 68 y’amavuko yaherukaga gutorwa mu mwaka 2020 ariko mu mwaka wa 2023 byabaye ngombwa ko Itegeko Nshinga rihindurwa ngo yemererwe kwiyamamariza iyi manda.

Abatavuga rumwe na Leta bo bavuga ko batakwizera ko ibizava muri ariya matora ari ibyo kwizerwa.

Anicet Georges Dologuélé Perezida w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rikomeye kurusha ayandi ryitwa l’Union pour le renouveau centrafricain (URCA) amaze igihe yemeza ko amajwi azibwa byanze bikunze.

Abivuga ko atakwizera ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yigenga, bityo ko n’ibizava mu matora nta kuntu bitazahengamira kuri Perezida Touadéra.

Hagati aho, Komisiyo y’amatora bita L’Autorité nationale des élections (ANE) ivuga ko hari indorerezi 1 700 zaje kureba iby’aya matora zaturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, iza Afurika yunze ubumwe n’izo mu Muryango w’ibihugu bya Afurika yo Hagati mu Gifaransa bita Communauté économique des États de l’Afrique centrale (CEEAC).

TAGGED:AmatoraCentrafriquefeaturedTouadera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe
Next Article Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

You Might Also Like

ImikinoUbubanyi n'Amahanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi Rusange

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?