Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Kuwa Mbere w’Icyumweru gitaha Tariki 05, Mutarama, 2026 nibwo hazamenyekana iby’agateganyo bizaba byavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu cya Centrafrique.

Bizaba ari ibya mbere bitangajwe nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’izindi nzego yabaye kuri iki Cyumweru Tariki 28, Ukuboza, 2025.

N’ubwo iyo Tariki itaragera, Faustin-Archange Touadéra wari usanzwe k’ubutegetsi niwe uhabwa amahirwe yo kuzayatsinda akayobora Manda ya gatatu.

Jeune Afrique yanditse ko n’ubwo umutekano muri rusange umeze neza ushingiye k’uko byari bimeze guhera mu mwaka wa 2010, ntabwo ibintu biraba byiza mu buryo busesuye.

Touadéra nawe yemeza ko akwiye kuguma k’ubutegetsi kugira ngo abanze ashyire neza ibintu ku murongo.

Asanga agikeneye igihe kirambuye ngo naramuka agiye, ibintu bitazasubira irudubi.

Akirangiza gutora, yabwiye abanyamakuru ati: “Abaturage nibaze batore neza kandi ari benshi bizatuma tubona uko twimakaza umutekano urambye.”

Faustin-Archange Touadéra (FAT) w’imyaka 68 y’amavuko yaherukaga gutorwa mu mwaka 2020 ariko mu mwaka wa 2023 byabaye ngombwa ko Itegeko Nshinga rihindurwa ngo yemererwe kwiyamamariza iyi manda.

Abatavuga rumwe na Leta bo bavuga ko batakwizera ko ibizava muri ariya matora ari ibyo kwizerwa.

Anicet Georges Dologuélé Perezida w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rikomeye kurusha ayandi ryitwa l’Union pour le renouveau centrafricain (URCA) amaze igihe yemeza ko amajwi azibwa byanze bikunze.

Abivuga ko atakwizera ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yigenga, bityo ko n’ibizava mu matora nta kuntu bitazahengamira kuri Perezida Touadéra.

Hagati aho, Komisiyo y’amatora bita L’Autorité nationale des élections (ANE) ivuga ko hari indorerezi 1 700 zaje kureba iby’aya matora zaturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, iza Afurika yunze ubumwe n’izo mu Muryango w’ibihugu bya Afurika yo Hagati mu Gifaransa bita Communauté économique des États de l’Afrique centrale (CEEAC).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version