Ubutegetsi bw’i Bangui buri kwegeranya ibicyenewe byose kugira ngo bidatinze hazaterane Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, igamije guhuza abatuye Centrafrique ngo baganire ku cyatuma ubumwe bwabo bwongera gukomera.
Si ubwa mbere igitekerezo cyo gushyiraho Inama y’igihugu y’Umushyikirano muri Centrafrique kibaho ariko cyahuye n’ibibazo by’umutekano mucye no gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Imwe mu mbogamizi y’ishyirwaho ry’iyi nama yabaye iy’uko abantu batemeranyaga uko amoko n’amashyaka ya Politiki byazagabana imyanya n’inshingano mu buyobozi bwa Komite izayitegura.
RFI yanditse ko hari urutonde rwarangije gukorwa kandi ngo rwemeranyijweho n’impande zose ziri mu buzima bwa politiki ya Centrafrique.
Abantu 30 nibo bari ku rutonde rw’abagize iriya Komite:
Barimo abo mu madini, abo mu mashyaka ya Politiki, abo muri Sosiyete sivili n’impuguke ku rwego mpuzamahanga.
Nibo bazagenera ibizigwaho muri iriya Nama y’igihugu y’Umushyikirano n’aho izabera.
Icyakorwa, kugeza ubu ntiharatangazwa uruhare abo mu mitwe irwanya Leta bazagira muri biriya biganiro.
Hari n’abavuga ko nta n’igitekerezo cy’uko abo ku ruhande rwa François Bozizé bazitabira biriya biganiro gihari!