Centrafrique: Undi musirikare wa MINUSCA yishwe

Abarwanyi bo mu Ihuriro bise La Coalition des Patriotes pour le Changement baravugwaho gutega igico abasirikare ba UN bari muri Centrafrique kugarura amahoro bakicamo umwe ukomoka mu Burundi.

Nta gihe kinini gishize bice undi musirikare ukomoka mu Rwanda ufite ipeti rya Sergeant ariko tutaramenya amazina ye.

Amakuru avuga ko imodoka za UN zagabweho igitero na bariya barwanyi ubwo zari zigeze ahitwa Grimari muri Perefegitura ya Ouaka.

Umusirikare umwe ukomoka mu Burundi yarapfuye abandi babiri barakomereka.

- Kwmamaza -

Ntituramenya niba abakomeretse nabo bakomoka mu Burundi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Bwana Antonio Guterres yamaganye buriya bwicanyi avuga ko bugaragaza ubunyamaswa no kutubaha umuhati UN iri gushyira ho kugira ngo igarura amahoro muri kiriya gihugu kimaze imyaka mu myiryane.

Centrafrique itagize amahoro arambye byacura iki?

 Iyo urebye Akarere Centrafrique iherereyemo usanga iramutse igize ibyago byo kutagira amahoro arambye, yaba intandaro y’imidugararo yagera mu karere kose iherereyemo ndetse bikajegeza n’Afurika yose.

Kuba ari igihugu kiri hagati y’ibihugu nka Chad, Cameroun, Sudani y’Epfo, Sudani, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Congo Brazzaville, bivuze ko iramutse idatekanye byateza ikibazo kirusha igisanzwe kiri muri kariya gace.

Agace kiriya gihugu giherereyemo gasanzwe karimo amahoro agerwa ku mashyi!

Iyo urebye ibibera muri Mali, Nigeria, muri Sudani y’Epfo, usanga agace kiriya gihugu giherereyemo kadafite amahoro arambye.

Biriya bihugu byose cyangwa se hafi ya byose bisanzwemo amakimbirane ya Politiki igendera ku moko, amadini n’uturere.

Muri Centrafrique amakimbirane ashingiye ku moko, amadini na Politiki yatangiye yo mu mwaka wa 2012.

Mu mwaka wa 2012 nibwo havutse imitwe y’abatavuga rumwe na Leta bishyize hamwe bakora icyo bise Seleka.

Seleka yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse iza no kwigarurira igice kinini cya kiriya gihugu.

N’ubwo ihuriro Seleka ryatangiye rifite isura ya Politiki ryaje kugira indi sura y’idini kuko ryari ryiganjemo Abayisilamu.

Bidatinze(muri 2014) havutse umutwe witwa Anti-Balaka uza wiganjemo Abakirisitu.

Iyi mitwe yombi yahiganye bukware, abantu bicwa nabi, baratwikwa, baratemagurwa n’ubundi bwicanyi.

Muri uwo mwaka kandi nibwo ingabo z’u Bufaransa zambariraga urugamba zijya muri Centrafrique, i Banqui zigiye guhosha ariya makimbirane.

Icyo gihe hari mucyo zise ‘Opération Sangaris’.

Iki gikorwa cya gisirikare cyatangijwe tariki 05, Ukuboza, 2013 cyarangira tariki 30, Ugushyingo, 2016.

Icyo gihe u Bufaransa bwayoborwaga na François Hollande.

Bidatinze kandi UN yoherejeyo abasirikare mu kiswe MINUSCA.

Hari nyuma y’amasezerano y’amahoro yari yarasinywe muri 2016.

Uko bimeze kose ariko ibibera muri Centrafrique bigomba gushishikaza abantu bose bakurikirana politiki yo mu karere iherereyemo kuko uretse no kuba ari igihugu gikize kuri diyama, ni igihugu kirimo imyiryane kandi gihanzwe amaso n’ibihugu byinshi.

Ikibazo cy’amoko n’amadini kiri muri kiriya gihugu ugisanga no mu bihugu bya hafi  nka Cameroun, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu rugero runaka.

Ibi bivuze ko ibibera muri Centrafrique bitabaye byiza kurusha uko biri muri iki gihe bishobora kongererwa n’ubukana n’ibyarutuka mu baturanyi.

Kubera impamvu zitandukanye, hari ibihugu byohereje ingabo zabyo muri Centrafrique.

U Rwanda rwo rusanzwe ruzihafite uretse ko ruherutse kongera umubare wazo.

Ingabo z’Abarusiya nazo zihamaze igihe kandi izi zose zahageze zihasanga iz’Abafaransa basanzwe bahafite ibirindiro.

Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zihahoza ijisho.

Kuba UN ihafite ingabo kandi hakaba hari batatu muri zo baherutse kuraswa bagapfa ni ikerekana ko ibihabera bikomeye.

Abasirikare batatu b’Abarundi bari muri  MUNISCA(Multidimensional Integrated Stabilization Mission In The Central African Republic) nibo baherutse kuhagwa.

Perezida watowe Bwana Faustin Archange Touadèra aherutse kubwira itangazamakuru ko birinze guta muri yombi François Bozizé birinda ko byakurura umwuka mubi, bigatuma hari amaraso y’abasivili yongera kumeneka.

Bozizé yari aherutse kuvugwaho guhuriza hamwe imitwe itavuga rumwe na Leta yari igamije guhirika ubutegetsi.

Uko gushaka guhirika ubutegetsi byari mu buryo bwo gukoma mu nkokora amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Share This Article
4 Comments
Exit mobile version