Chorale Christus Regnat Yemeye Gutanga Umusanzu Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri

Abayobozi muri Chorale yitwa Christus Regnat batangaje ko bazakusanya amafaranga bakayageza ku bashinzwe gahunda ya Leta yo kugaburirira abana ku mashuri yiswe Dusangire Lunch.

Perezida wa Chorale Christus Regnat, Mbarushimana Jean Paul, yavuze ko bamaze igihe bakora ibitaramo, ariko igitaramo kinini giheruka kikaba cyarabaye ku  nshuro ya kabiri, bagiha izina rya ‘I Bweranganzo’.

Kuri iyi nshuro abo muri iyi Chorale bavuga ko hari amafaranga bazakusanya bakayageza ku ubuyobozi ngo burebe uko yabwunganira muri gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri bise Dusangire Lunch.

Iyi gahunda igamije ko abana bose bazajya bafatira ifunguro ku ishuri.

- Kwmamaza -

Hari amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi witwa Irere Claudette ko hari hamwe usanga ibiryo by’abana ku ishuri bituba kubera ko hari ababyeyi bamwe badatanga amafaranga yo kubihaha, ibi nabyo bikaba ingaruka z’ubukene mu ngo..

Mbarushimana Jean Paul uyobora Chorale Christus Regnat ati: “ Twajyaga dukora ibitaramo tukishima, tugahimbaza Imana kugira ngo twishime tunyurwe ariko nyine bikarangirira aho. Twaje gusanga bidahagije ahubwo ko twakwiha indi ntego yo kuzirikana ko hari abantu batishoboye tukaba hari uruhare twagira kugira ngo na bo bishime.”

Minisiteri y’uburezi ivuga ko kugaburira abana ku ishuri byatumye barushaho gutsinda.

Kubera ko ubwonko bw’umuntu bukenera imbaraga zituruka mu byo yariye kugira ngo bukomeze gukurikira amasomo, umuntu ushonje ntiyiga cyangwa se wenda akiga nabi.

Niyo yize yiga ahondobera bityo ntafate neza ibyo yigishwa.

Uretse indirimbo zihimbaza Imana zaririmbiwe muri kiriya gitaramo, abaririmbyi n’abakunda indirimbo zabo baboneyeho guha icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan, umwe mu bana baririmba muri iyi Chorale witwa Ntore Magnificat Bebeto w’imyaka umunani asubiramo indirimbo ye yise Gusaakaara’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version