Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cristian Rodriguez Yegukanye Tour Du Rwanda 2021 (Amafoto)
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Cristian Rodriguez Yegukanye Tour Du Rwanda 2021 (Amafoto)

Last updated: 10 May 2021 9:09 am
Share
SHARE

Rodriguez Martin Cristian ukinira Total Direct Energie yegukanye Tour du Rwanda 2021, yari irimo kuba ku nshuro ya 13. Ni irushanwa rimaze icyumweru rizenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda.

Uyu musore ukomoka muri Espagne yageze ku munsi wa nyuma ari we wambaye umwenda w’umuhondo, abasha kuwugumana ubwo yegukanaga agace ka munani k’irushanwa. Abakinnyi bahagurukiye ku i Rebero kuri Canal Olympia ari naho basoreje, basiganwa intera ya kilometero 75.3.

Rodriguez yegukanye iri rushanwa muri rusange akoresheje 22h49’51’’, mu ntera ya kilometero 913.3 abakinnyi banyonzemo igare mu cyumweru cyose.

Yarushije Piccoli James ukinira Israel Start Up Nation amasegonda 17. Ku mwanya wa gatatu haje Umunyamerika Hoehn Alex ukinira Wildlife Generation wakoresheje 22h50’42’’.

Ni mu gihe Umufaransa Boileau Alan ukinira B&B Hotels wanegukanye uduce dutatu muri iri rushanwa, ku rutonde rusange yaje ku mwanya wa kane, aho yakoresheje 22h50’42’’.

Umunyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric waje ku mwanya wa 18, akiniria Benediction Ignite. Yakoresheje 23h05’43’’, bivuze ko Cristian wabaye uwa mbere amurusha 15’52’’.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryabanje kwimurwa kuko ryagombaga kuba muri Gashyantare 2021, ariko riza kwimurirwa muri Gicurasi.

Risojwe nta munyarwanda ubashije kwegukana agace nibura kamwe, ku munsi w’irushanwa.

Agace abakinnyi basiganweho kuri iki Cyumweru
TAGGED:AmagareCristian RodriguezfeaturedTour du Rwanda 2021
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 12 Bafashwe Bakekwaho Ibyaha Birimo Gushyiraho Umutwe W’Abagizi Ba Nabi
Next Article Kagame Yifurije Abagore Umunsi Mwiza W’Ababyeyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?