Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Claude Muhayimana Wari Ufungiye Mu Bufaransa Kubera Jenoside Yarekuwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Claude Muhayimana Wari Ufungiye Mu Bufaransa Kubera Jenoside Yarekuwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2023 4:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko yari amaze igihe gito akatiwe gufungwa imyaka 14 nyuma yo guhamwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bari batuye mu bice bya Gitwa na Bisesero, ubu ni mu Karere ka Karongi.

Yarekuwe akazakurikiranwa adafunzwe.

Mu mwaka wa 2021 nibwo Claude Muhayimana yakatiwe n’Urukiko rw’abaturage rwa Paris bita Cour d’Assises.

Icyo gihe yari yahamijwe n’icyaha cyo gupakira abajandarume bakajyanwa kwica Abatutsi bo ku Kibuye no mu misozi ihakikije.

Icyakora ngo ubushinjacyaha bwajuririye icyo gihano mu rukiko rw’ubujurire, Cour d’Appel.

Urukiko rwatangaje ko agomba kuba arekuwe akazagaruka kumva ubujurire ariko ngo ntawe uzi igihe ubwo bujurire buzaburanishirizwa.

Abunganira Muhayimana bavuga ko icyemezo cyo kumurekura gishyize mu gaciro kubera ko ngo gukomeza gufunga umuntu utarabunishwa mu bujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha byaba bidahuje n’ubutabera.

Umwe mu bamwunganira witwa Me Philippe Meilhac avuga ko kumufungura ari ingenzi kubera ko no mu gihe yari amaze afunzwe, nta kibazo yigeze ateza.

Claude Muhayimana ni umwe mu bahamijwe Jenoside baburanishirijwe kandi bagakatirwa n’inkiko z’u Bufaransa.

Abandi ni Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka  25 y’igifungo, icyo gihe hari mu mwaka wa 2014.

Abandi ni Tito Barahira na  Octavien Ngenzi bombi bakatiwe igifungo cya burundu, bikaba byarabaye mu mwaka wa 2016.

Laurent Bucyibaruta nawe aherutse gukatirwa imyaka 20 ariko aza kurekurwa kubera impamvu z’uburwayi.

Undi uvugwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba ataraburanishwa kandi aba mu Bufaransa ni Agatha Kanziga wahoze ari umugore wa Perizida Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda guhera mu mwaka wa 1973 kugeza mu mwaka wa 1994.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideKibuyeMuhayimanaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Bahanzi 200 B’Ibihe Byose Mu Mateka Y’Isi 84 Ni Abirabura
Next Article Abanyamakuru Bandagaje Perezida Wa Sudani Y’Epfo Basabiwe Gufungurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?