Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Col Simba Wishe Abatutsi B’i Kaduha Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Col Simba Wishe Abatutsi B’i Kaduha Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 July 2023 9:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni Lieutenant Colonel Aloys Simba wari umwe mu biyise Les Camarades du 5, Juillet, 1973.  Bari abasirikare 11 bafatanyije na Juvénal Habyarimana gufata ubutegetsi mu mwaka wa 1973. Simba yaje no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi kuko urukiko rwabimuhamije.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 04, Nyakanga, 2023 nibwo itangazo rimubika ryasohowe n’abo mu muryango we. Yapfuye afite imyaka 85 y’amavuko.

Lieutenant Colonel Simba Aloys yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro, muri Kaduha.

Yagashwe mu mwaka wa 2001 ubwo yari ari Senegal, yoherezwa kuburanira mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.

Taliki 30 Kanama, 2004 nibwo yatangiye kuburana urubanza rwe rupfundikirwa taliki 08 Nyakanga, 2005, akatirwa imyaka 25 y’igifungo.

We ndetse n’ubushinjacyaha barajuriye, ariko ubwo bujurire bw’impande ebyiri burangwa kuko taliki  27 Ugushyingo, 2007 Urugereko rw’ubujurire bari baregeye rwagumishijeho  igifungo cy’imyaka 25.

Simba yajyanywe muri Bénin kugira ngo aharangize igihano ariko aza kurekurwa ku wa 29, Mutarama, 2019 ku mpamvu z’uburwayi igihano cye kitarangiye.

Lt Col Aloys Simba yavutse ku wa 28 Ukuboza, 1938 avukira muri Komini Musebeya, Perefegitura ya Gikongoro.

Yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali mu 1961.

Mu mwaka wa 1973 ubwo we n’abo bari bafatanyije mu guhirika Perezida Grégoire Kayibanda babikoraga, yari afite ipeti rya Major.

Ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, Col Simba yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru, aba n’Umudepite.

Yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda z’icyo gihe (Ex-FAR) ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992.

Urupfu rwa Simba rukurikiye urwa Lt Col Tharcisse Muvunyi nawe wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ariko akaza kukirangiza.

Yapfuye  aguye mu bwogero, agwa muri Niger.

Yari yarahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, arangiza igihano cye cy’imyaka 15.

Iby’urupfu rwe bwatangajwe n’umuburanira witwa Me Abbe Jolles wabwiye itangazamakuru ko Muvunyi yaguye mu bwogero nk’uko bagenzi be babanaga muri Niger babimutangarije.

Lt Col Tharcisse Muvunyi Wakanguriye Interahamwe Kumara Abatutsi Yapfuye

TAGGED:featuredGikongoroJenosideKaduhaSimba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yiyahuye Kubera Ko Umugore We Yanze Kumutekera Inkoko
Next Article DRC: Muri Walikale Hari Zahabu Yabuze Gicukura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?