COVID-19 iracyari inzitizi ku bucuruzi buhuza abantu benshi- Rwiyemezamirimo Mutoni

Adolphe Mutoni ni rwiyemezamirimo ufite ikigo yise Via Via Kigali gikora iby’ubugeni kiri i Nyarutarama  mu Karere ka Gasabo. Mu imurikagurisha ry’ibihangano by’ubugeni ryabereye muri kariya gace, yavuze ko abakiliya bakiri bake kubera kwirinda COVID-19.

Ni imurikagurisha ryerekaniwemo ibikorerwa mu Rwanda birimo imitako yo mu ngo, imirimbo y’abakobwa n’abagore, ibikoresho bya gakondo n’ibindi.

Byinshi muri ibi bikoresho bibaje mu biti nk’amasekuru n’amasahane. Hari n’amavaze akozwe mu ibumba, imitako nk’amaherena y’abakobwa n’abagore atatswe mu masaro no mu bitenge.

Vanessa ni umukobwa utuye Kakiru. Avuga ko abakobwa n’abagore bakunda amaherena cyangwa inigi zitakishijwe amasaro kurusha ibitakishijwe ibitenge.

Adolphe Mutoni ati: “ Muri iki gihe icyorezo COVID-19 kitaracika mu bantu, turacyahura n’ingorane zo kubona abakiliya kuko hari umubare tuba tutagomba kurenza w’abitabira ubucuruzi bwacu.”

Avuga ko urugero ari uko abamuritse ibyabo muri ririya murikagurisha batarenze 28 kandi mbere bararengaga uriya mubare.

Abamuritse ibyo bakora nta kiguzi cy’ikibanza batswe ariko bagombaga kwishyura ibikoresho bakoresheje harimo ameza, intebe, amahema n’ibindi bakeneye kugira ngo bereke Abanyarwanda ibyo bakora.

Muri ririya murikagurisha kandi hari hari n’abafite ubumuga bwo kutabona berekanye ubuhanga bwabo bwo kugorora imikaya(massage).

Ibikoresho byo mu ngo byaramuritswe
Abagore bakunda inigi bari bahawe ikaze
Baje kwerekana ibyo bakora mu mitako ya gakondo
Iri murikagurisha ryabereye i Nyarutarama ahitwa Via Via
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version