Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CP Kabera Yabwiye Abanyonzi Akamaro Ko Kugenda Neza Mu Muhanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

CP Kabera Yabwiye Abanyonzi Akamaro Ko Kugenda Neza Mu Muhanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2022 2:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu kwirinda impanuka no kuzirinda abandi bwakomereje mu banyonzi.

Hashize igihe gito kandi Polisi iburiye n’abakoresha umuhanda wa Kicukiro Sonatubes- Bugesera ko bagombye kujya baca aho buri wese yagenewe kuko hateganyijwe.

Icyo gihe ubu bukangurambaga bwibanze ku banyamaguru bambuka nabi ahitwa Zebra crossing.

Icyo gihe Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko umugambi Polisi ifite ari uwo gukumira ko abantu bakomeza gupfa cyangwa kumugara binyuze mu gukoresha umuhanda nabi.

Yavuze kandi ko icyo Polisi idashaka ari uko abantu bangiza ibikorwa remezo bbirimo gukandagira indabo binyuze mu guca aho batagenewe.

CP Kabera yabwiye Taarifa ko ubusanzwe inzira yagenewe abanyamaguru ari iyo kubahwa.

Si inzira yo gukoresha uko abantu bashaka ngo ni uko ari nto kandi ikoreshwa n’abatari mu binyabiziga.

Ati: “ Kuki umuntu utwaye imodoka agomba kukurindira ngo wambuke warangiza ukajya mu byo gupeperana, gucatinga, kwitaba telefoni n’ibindi? Mufashe nawe wifasha wambuke vuba ntawe uguhutaje ariko nawe ntawe utindije bitari ngombwa.”

Avuga kandi ko ntawakwiye kwitwaza ko hari zebra crossing runaka zasibamye ngo akore amakosa y’umuhanda.

Ni inama aha abashoferi n’abanyamaguru kuko ngo bose bibareba.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubutumwa bwa Polisi mu kwirinda impanuka zo mu muhanda bwagejejwe ku banyonzi 195 bahagarariye abandi bakorera mu mirenge itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Abanyonzi 195 nibo bahagarariye abandi mu kumva ubukangurambaga bwa Polisi

Ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda  handitseho ko ubukangurambaga uru rwego rwakoreye muri bariya banyonzi bwari bugamije kubibutsa ‘kubahiriza amategeko y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo.’

Ngo ni nyuma y’uko hari abafashwe bayarenzeho mu gihe abandi babiburiyemo ubuzima.

Polisi Iracyebura Abambuka Zebra Crossing Bimaringa

TAGGED:AbanyonzifeaturedImpanukaKaberaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amasomo Agiye Gusubukurwa Muri IPRC-Kigali
Next Article Barashaka Gukomanyiriza ‘Amabuye Y’Agaciro’ Ava Mu Rwanda No Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?