Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga Croix Rouge y’u Rwanda yifatanyije n’izindi ku isi wahariwe ubutabazi bw’ibanze, umwe mu bayobozi bakuru bayo yaboneyeho gutangaza ko iri gufasha Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Emmanuel Mazimpaka ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri yo yabwiye Taarifa Rwanda ko ibyo babikora binyuze mu gutera ibiti.
Ni ibiti birimo ibifasha mu gufata ubutaka, ibivangwa n’imyaka byera imbuto n’ibiti birimbisha ahantu.
Ati: “Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubutabazi bw’ibanze ni ubutabazi bw’ibanze no kubungabunga ibidukikije. Ibyo bijyana nyine no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Iyo mihindagurikire rero iteza ibiza birimo ubutayu, inkangu, amapfa…bigatuma twe nka Croix Rouge dutabara abantu kandi bigira ikiguzi.”

Mazimpaka avuga ko mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’ibyo biza, bahitamo gukorana na Leta mu bikorwa bigamije gukumira ibiza.
Mu myaka ishize, Croix Rouge y’u Rwanda yatangiye gutera ibiti hirya no hino mu gihugu birimo n’ibyo imaze gutera kuva uyu mwaka watangira bigera ku biti bisaga 300,000, intego ikaba iy’uko buri mwaka batera ibiti miliyoni.
Emmanuel Mazimpaka avuga ko mu gukumira ibiza batera ibiti, ababituriye bagahumeka umwuka mwiza kandi isuri ikarwanywa.
Si ibiti gusa batera…
Umuyobozi muri Croix Rouge ushinzwe itumanaho no gutsura umubano Emmanuel Mazimpaka yunzemo ko uyu muryango wasanze ukwiye no kwigira, ntuhore ushaka inkunga z’indi miryango nkawo y’abanyamahanga.
Mu guharanira kubigeraho, bafashe amafaranga bayashora mu mishinga ibyara andi.
Irimo hoteli iri mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ifite ibyumba 28, ikaba yaratwaye Miliyoni Frw 800.
Amafaranga ava muri iryo shoramari afasha abaturage kugobokwa mu gihe bahuye n’ibiza cyangwa ibindi bizazane.
Ati: “Hari abo dusakarira inzu iyo zasakambuwe n’inkubi, hari abo tugurira amatungo”.
Ahandi bafite habyara inyungu nk’iyo ni ku cyicaro gukuru cya Croix Rouge y’u Rwanda ku Kacyiru ahubatse inzu zizakorerwamo ubucuruzi bw’inzego zitandukanye burimo inzu zigurisha imiti, aho abantu bafatira amafunguro kandi muri kiriya kigo hari amacumbi 200 asanzwe acumbikira abayigana.
Umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge w’ubutabazi bw’ibanze uba buri wa Gatandatu wa nyuma w’Icyumweru cya kabiri cya Nzeri, buri mwaka.
Alexia Rubuga ushinzwe urubyiruko muri Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko umunsi mpuzamahanga w’ubutabazi bw’ibanze uba ari uwo kwibutsa urubyiruko ko rukwiye kurangwa n’urukundo mu kwita ku mbabare.

Yemeza ko icyita rusange cy’abagize Croix Rouge y’u Rwanda ari urukundo rubasunikira gutabara abababaye nta vangura iryo ari ryo ryose.
Croix Rouge yageze mu Rwanda mu mwaka wa 1962, kandi kuva icyo gihe ikomeje gufasha Leta y’u Rwanda kwita ku baturage bafite ibibagoye mu buzima bwabo.