George Weah wari umaze igihe ayobora Liberia yashimiye uwo bari bahanganye mu matora yo kuba Perezida wa Liberia witwa Joseph Boakai kubera ko ari we abaturage bahisemo ngo amusimbure mu nshingano.
Ni nyuma y’uko Komisiyo y’amatora itangaje mu buryo budasubirwaho ibyavuye muri ariya matora yabaye taliki 14, Ugushyingo, 2023.
Weah yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017, asimbuye Ellen Johnston Serleaf.
Kuri radio y’igihugu yagize ati: “ Ishyaka ryacu ryatsinzwe ariko Liberia yo ihagaze bwuma. Ibimaze gutangazwa na Komisiyo kugeza ubu, byerekanaako Joseph Boakai yadutambutseho cyane k’uburyo tudashobora kumufata. Navuganye nawe mushimira ku ntsinzi yagize.”
Ayo majwi Weah avuga yerekana ko mu biro by’itora bigana na 99% byagaragaye ko Boakai afite 50,89% by’amajwi yose yabazwe, George Weah akagira 49,11%.
Abanya Liberia bangana na miliyoni 2,4 nibo bitabiriye amatora yabaye kuwa Kabiri taliki 14, Ugushyingo, 2023 kandi ngo ubwitabire bungana na 65%.
Boakai agiye gutegeka Liberia mu myaka itandatu.
Ubwo yiyamamazaga, yatangaje ko azaharanira ko ibikorwaremezo bya Liberia bitera imbere, ngo azashyira imbaraga mu kureshya abashoramari na ba mukerarugendo kandi agabanye ubukene mu baturage be.
1/5 cy’abaturage ba Liberia ntibinjiza $2,15 ku munsi, ibi bikaba bikubiye muri raporo ya Banki y’Isi.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zishimiye ko amatora yagenze neza muri Liberia kandi uwatsinzwe akemera ibyavuye mu matora nta rwaserera.