Denmark yafunguye Ambasade i Kigali ngo ikorane narwo mu buryo burushijeho kuba ubwa hafi.
Gufungura iyo Ambasade byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, byitabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen.
Nduhungirehe yashimye uko umubano wa dipolomasi hagati ya Kigali na Coppernhagen uhagaze, akemeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Denmark mu mishinga.
Denmark yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda muri Kanama 2025, igena Casper Stenger Jensen nka Ambasaderi wayo wa mbere mu Rwanda.
Jensen yatangaje ko yifuza gukomeza kwagura umubano n’ibihugu bitandukanye bya Afurika muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko.
Umubano uranga Denmark n’u Rwanda ushingiye ku iterambere, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwita ku bimukira n’impunzi n’ibindi.
Muri Mata 2021, Minisitiri ushinzwe Ubutwererane n’Iterambere Møller Mortensen na Minisitiri ushinzwe Abimukira no kubasubiza mu buzima busanzwe Mattias Tesfaye basuye u Rwanda, basinya amasezerano y’ubufatanye mu kwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro n’andi y’ubutwererane mu bya Politiki.
Icyo gihe ibihugu byombi byiyemeje kwimakaza ubutwererane mu nzego zigamije gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu bukungu.
Hari kandi no mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, imiyoborere myiza n’izindi nzego Kigali isanga zayigirira akamaro.
Denmark iri mu bihugu bitera inkunga inkambi y’agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera ibamo abimukira n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya bategereje kwimurirwa mu bihugu byemera kubakira hanze y’Afurika.
Mu rwego rw’ubutabera, Denmark yoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994.
Abo ni Emmanuel Mbarushimana woherejwe muri 2014 na Wenceslas Twagirayezu woherejwe muri 2018.
Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’ubuzima niwe uhagarariye u Rwanda muri Denmark, Norway na Finland.
Incamake kuri iki gihugu
Denmark ni kimwe mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, mu gace bita Scandinavia.
Gifite ubukungu buhamye bushingiye ku bucuruzi mpuzamahanga n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ubukungu bwayo buri hejuru kuko ifite abaturage bari mu babayeho neza kandi batekanye kurusha abandi ku isi.
N’ubwo kiri mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bukoresha ifaranga rya Euro, Denmark ifite ifaranga ryayo ryitwa Danish krone – DKK.
Iby’ingenzi bigize ubukungu bw’iki gihugu ni ubuhinzi, ubworozi kandi ubworozi bwatumye kiba kimwe mu bizwi cyane mu kohereza hanze ibikomoka ku mata n’inyama.
Inganda zayo zishingiye ahanini ku ikoranabuhanga harimo izikora imiti, ibikoresho by’inganda, n’ingufu zisubira.
Denmark kandi ifite sosiyete ikomeye ikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa ku rwego mpuzamahanga bica mu nyanja izwi cyane ku isi yitwa Maersk.
Iki gihugu kandi cyateye imbere mu by’urwego rw’ingufu zisubira kikaba kimwe mu bihugu bya mbere ku isi mu kubyaza umusaruro ingufu z’umuyaga.
Ku byerekeye ruswa, Denmark iri mu bya mbere ku isi biyirwanya cyane.
Ni nacyo gihugu cya mbere mu Burayi gifite abashomeri bake.
Denmark iyoborwa n’ubwami, bukanayobora ikirwa cya Greenland kimaze iminsi gishakwa na Donald Trump.

