Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 February 2026 4:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dj Toxxyk yaburanye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko yarekurwa kuko hari umwana yasize iwe kandi yari (uwo mwana) afite ababyeyi baba mu Bubiligi barwaye ‘stroke’, Toxxyk yitagaho mbere yo gukora ibyo akurikiranyweho.

Ni urubanza rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04, Mutarama, 2026, Dj Toxyyk asaba ko icyemezo cy’Urukiko cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo cyateshwa agaciro akarekurwa.

Atangaza ko atemerenya na raporo y’Umudugudu yagaragaje ko mu nzu ye bahasanze udupfuka tubiri tw’urumogi, kuko yakozwe ari muri gereza ntahabwe n’uburyo bwo kuyisoma.

Ikindi avuga ko ashingiraho asaba ibyo ni uko icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kitaturutse k’ubushake kuko ari impanuka.

Yabwiye Urukiko ko yapimwe ibiyobyabwenge inshuro eshatu ariko atigeze abona ibisubizo byabyo bityo atagifungirwa kuko hatagaragazwa ibimenyetso by’uko akoresha ibiyobyabwenge.

Ku byerekeye wa mwana uvugwa mu bika byabanje, DJ Toxxyk yavuze ko yamusize mu rugo bityo ashaka ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze akabona uko amwitaho.

Ndetse ngo uwo mwana ari kumwe n’ababyeyi be batuye mu Bubirigi barwaye indwara z’imitsi y’ubwonko (stroke).

Umwuganizi we Me Uwamahoro Marie Josée, yabishimangiye avuga ko umukiliya we yemera icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, bityo ko nta mananiza ashyira ku rukiko kuko asobanura ko ari impanuka ikomeye yakozwe igahitana umuntu.

Me Utazirubanda na we uri mu bunganira Dj Toxxyk, yagaragaje ko uwo yunganira yahawe imbabazi n’umuryango yagongeye umuntu, bityo na byo bikwiye kuba impamvu nyoroshya cyaha.

Ati: “Turasaba ko Shema Arnould yafungurwa kubera ko umuryango we wasuye uwa nyakwigendera usaba imbabazi baranazihabwa.”

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge bivugwa ko byasanzwe kwa Toxxyk, Me Utazirubanda avuga ko raporo y’umukuru w’umudugudu itari ukuri kuko ari we wanditse ko basanze kwa Toxxyk amagarama abiri ya hybrid cannabis.

Ati: “Ntibyumvikana ukuntu umukuru w’umudugudu amenya amoko y’urumogi, keretse niba afite laboratoire, aho byaba ari ukuri.”

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibyaha Toxxyk akurikiranyweho uko ari bitatu hari ibimenyetso by’uko yishe umuntu bidaturutse ku bushake kandi umushingamategeko yarashyizeho igihano cy’igifungo kigera ku myaka ibiri batabyirengagiza kandi akaba yarishe umuntu uri mu kazi k’umutekano wo mu muhanda.

Bwongeye kandi kuba CC TV Camera zigaragaza ko yari yanyoye ibisindisha, ari mu rukerera ataryamye, ibyo byose ari impamvu zikomeye zongerera ubukana iki cyaha.

Kuba yarahunze amaze gukora icyaha, Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu ibazwa rye yabanje guca iwe, ajya ku Gisozi ari kumwe n’abandi bantu bamugira inama yo kujya Uganda ariko we ajya mu Karere ka Karongi.

Ibyo ngo bigaragaza ko iyo nama yari agiye kugisha yari kuyigirwa n’abo yasanze ku Gisozi, ariko kugira ubwenge bwo gushaka umutwara mu modoka ajya i Karongi, atari ubwoba ahubwo yashakaga gucika.

Ubugenzacyaha bwavuze ko icyo gihe, bwabajije Dj Toxxyk niba abazwa yunganiwe cyangwa yisubiriza, yemera kwisubiriza kandi batari kumuhatira gushaka umwunganira batazi ko afite ubushobozi bwo kumwishyura.

Agaruka ku biyobyabwenge, umushinjacyaha avuga ko babisanze iwe kandi nta bantu babana nubwo avuga ko hari benshi bagenda yo ariko uru rubanza atari mu mizi ngo bavuge byose.

Kubyo kuba afite umwana n’ababyeyi b’uwo mwana barwaye, umushinjacyaha yavuze ko kuba afite umwana bitaba impamvu ikomeye kuko n’abandi bose bafunze bafite abana kandi ko gukora icyaha bitatuma udahanwa kubera ko afite umwana.

Umwuganizi wa Toxxyk yasubije umushinjacyaha ko ihungabana ntaho ritakujyana.

Ati: “Niba ubushinjacyaha bwemera ko yari afite ubwoba, kubera iki bwivuguruza? Ushobora kugira ubwoba bukakujyana Kicukiro, bukagukurayo bukakujyana ku Gisozi na Karongi.”

Umucamanza yabajije umwuganizi wa Dj Toxxyk icyo batemera kuri raporo y’isaka, avuga ko muri raporo handitsemo ko yasatswe ku wa 21, Ukuboza, 2025 kandi yarasatswe ku wa 22, Ukuboza 2025.

Umucamanza waburanishije uru rubanza yahisemo kuba arupfundikiye, avuga ko bazasoma umwanzuro warwo tariki 09, Gashyantare, 2026 saa Cyenda z’amanywa hagafatwa icyemezo niba uregwa azakomeza kuburana mu mizi afunzwe cyangwa azarekurwa akajya aburana ari hanze.

Shema Arnaud wamamaye nka DJ Toxxyk akurikiranyweho kugonga akica umupolisi wari uri mu kazi, bikaba byari mu mpera z’umwaka wa 2025.

Icyo gihe ngo yari yanyoye inzoga ndetse iwe bahasanze urumogi.

Ifoto ya DJ Toxxyk yafashwe na Imvaho Nshya

TAGGED:DJNyarugengeToxxykUrubanzaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Imyidagaduro

Nigeria: Umuhanzi Ifunanya Yishwe N’Inzoka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Grammy Awards: Kendrik Lamar Yahize Abandi Baraperi Mu Bihembo Byinshi Abitse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Chorale De Kigali Igiye Kuyoborwa N’Umugore Kuva Yabaho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?