Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Donat Ndamage Yahaye Perezida Nyusi Impapuro Zimwemerera Guhagararira u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Donat Ndamage Yahaye Perezida Nyusi Impapuro Zimwemerera Guhagararira u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 February 2024 11:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amb Col (Rtd) Donat Ndamage yaraye agejeje kuri Perezida Filip Nyusi uyobora Mozambique inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu za Kigali i Maputo.

Uyu musirikare wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru azahagararira u Rwanda kandi mu bwami bwa Eswatini no mu Birwa bya Comoros.

Mu Ukuboza, 2023 nibwo Amb. Col (Rdt) Donat Ndamage, yahawe izi nshingano.

Amb( Rtd) Donat Ndamage na Perezida Nyusi

Taliki 31, Mutarama, 2024 nibwo yagiye muri Mozambique, yakirwa n’abagize itsinda ry’abahagarariye ibihuugu byabo muri Mozambique harimo n’intumwa za Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Mozambique.

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Mozambique bamaze guhura inshuro nyinshi,.

Perezida Filipe Jacinto Nyusi aherutse kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ku wa 25 Mutarama, 2024, aganira na mugenzi we ku bijyanye n’imikoranire y’ibihugu byombi mu nzego nyinshi zinyuranye.

Filip Nyusi aherutse mu Rwanda

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho guterimbere kuva aho u Rwanda rufunguriye Ambasade yarwo muri Mozambique muri Kamena 2019, na Mozambique igafungura iyayo mu Rwanda muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe kugeza ubu hari amasezerano menshi yasinywe hagati y’ibihugu byombi yerekeye inzego z’ubutabera,

Hamaze gushyirwa umukono ku masezerano mu nzego z’ubutabera, umutekano no kurwanya ibyihebe, ubuhahirane, ubuhinzi, ayo gukuraho visas ku bafite pasiporo mu rwego rwo gukomeza koroshya urujya n’uruza rw’abava n’abajya muri buri gihugu muri ibi.

TAGGED:AmbasaderifeaturedMozambiqueNdamageRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Barasabwa Kuzibukira Itabi N’Inzoga Bikabarinda Cancers
Next Article Urubyiruko Rw’u Rwanda Ruri Kwigishwa Kuba Abayobozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

You Might Also Like

Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?