Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwashyikirijwe dosiye ya CG (Rtd) Emmanuel Gasana wahoze ayobora Intara y’Uburasirazuba ukurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
CG (Rtd) Gasana yafunzwe nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Uburasirazuba ku wa 25, Ukwakira 2023.
Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavuze ko ruri kumukoraho iperereza.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye Kigali Today ko iyi dosiye bayakiriye ndetse igomba kuregerwa urukiko.
Yagize ati “Dosiye ye, Ubushinjacyaha bwayishyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 30, Ukwakira 2023, igomba gushyikirizwa urukiko uyu munsi tariki 6 Ugushyingo 2023.’’
Nyuma y’ihagarikwa rya CG Emmanuel Gasana, RIB yahise itangaza ko uyu mugabo yatawe muri yombi ndetse akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
CG (Rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.
Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda, kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.