Perezida Samia Suluhu Hassan yashyizeho Dr Phillip Mpango w’imyaka 63 nka visi perezida we, ndetse yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.
Umwanya wa Visi Perezida nta muntu wari uwurimo nyuma y’uko Samia Suluhu Hassan wari uwumazemo imyaka isaga itanu yari amaze kurahira nka perezida, asimbuye Dr. John Pombe Magufuli uheruka kwitaba Imana.
Kugeza uyu munsi Dr Phillip Mpango yari Minisitiri w”Imari n’Igenamigambi wa Tanzania, kuva mu Ugushyingo 2015. Ni inzobere mu bijyanye n’ubukungu.
Dr. Mpango yabaye Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Tanzania mu buryo bw’agateganyo, aba Umunyamabanga Mukuru mu biro bya perezida ushinzwe igenamigambi, Umunyamabanga uhoraho wungirije muri Minisiteri y’Imari n’Umujyanama wihariye wa Perezida ushinzwe ibijyanye n’ubukungu.
Yanabaye umuyobozi w’akanama ngishwanama ka Perezida wa Tanzania mu bijyanye n’ubukungu, impuguke mu bukungu muri Banki y’Isi n’indi myanya ikomeye ijyanye n’ubukungu n’igenamigambi.
Biteganyijwe ko Dr Mpango azarahirira inshingano nshya uri uyu wa Gatatu tariki 31 Werurwe, mu biro by’Umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru Dodoma.