Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abo Muri Sake Basabye MONUSCO Kutarwanya M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Abo Muri Sake Basabye MONUSCO Kutarwanya M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 February 2024 1:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 12, Gashyantare, 2024 hari abaturage bo mu gace ka Sake babwiye abasirikare ba MONUSCO ko badashyigikiye ko bakomeza gukorana n’ingabo za DRC kuko ari umwanzi.

Bavuga ko kuba MONUSCO iri kurwanya M23 biri gutuma uyu mutwe utabona uburyo bwo kubitaho kandi ari wo babonamo ubuhungiro.

Hagati aho amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 bari kurya “isataburenge” ingabo za DRC n’ibirindiro bya MONUSCO biri ahitwa Kihuli hafi ya Sake.

Abatuye aka agace ubwo babonaga abasirikare ba MONUSCO buriye imodoka zitamenwa n’amasasu bagiye kurwanya M23, babegereye bababwira ko ibyo bagiye gukora batabishaka, ko bari gufasha umwanzi wabo.

Mu gihe ibi bivugwa, ku rundi ruhande, hari ingabo nyinshi za DRC n’ibikoresho byazo zamaze kugera i Goma.

Ni abasirikare badasanzwe[abakomando] bo mu ngabo za DRC bageze muri kiriya gice ngo bagihereho bigarurira ibindi bice M23 yari imaze iminsi yarafashe.

Abakomando ba DRC baje guhangamura abarwanyi ba M23

Kugeza ubu abakurikiranira hafi ibibera muri kiriya gice cya DRC bemeza ko intambara iri kuhabera ishobora gufata indi ntera niba ibiganiro by’amahoro bidatangijwe vuba ngo bigere ku masezerano y’amahoro.

Africa Intelligence imaze igihe gito itangaje ko hari ibiganiro biri kuba cyangwa se biri gutegurwa hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa DRC, bikaba ku buhuza bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba n’ubw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe binyuze muri Joao Lorenço uyobora Angola.

Icyakora Perezida wa DRC Felix Tshisekedi we yavuze ko nta biganiro yagirana na M23 ashinja ko ifashwa n’u Rwanda.

TAGGED:featuredGomaIngaboM23SakeTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Luvumbu Yakoze Ikimenyetso Nk’Icya Muyaya Biteza Ikibazo Mu Banyarwanda
Next Article Hari Igihe Umuntu Aba Agomba Kwimenya-Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?