Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Amajwi Yamagana Ihindurwa Ry’Itegeko Nshinga Ari Kwiyongera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Amajwi Yamagana Ihindurwa Ry’Itegeko Nshinga Ari Kwiyongera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 November 2024 1:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Baramagana uwo ari we wese washaka guhindura itegeko nshinga rya DRC(Ifoto@Radio Okapi)
SHARE

Abanyapolitiki, Sosiyete sivile n’abanyamategeko baramagana ibyo ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buteganya byo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abahagarariye izo nzego baherutse kubwira itangazamakuru ko guhindura Itegeko Nshinga bitazabura kugira ingaruka ku gihugu muri rusange kuko bishobora kuzazamura imyiryane mu baturage.

Basohoye itangazo bahuriyeho ryamagana icyifuzo cy’ishyaka riri ku butegetsi cyo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo rihe Perezida Tshisekedi uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya gatatu.

Abategura ibyo guhindura ririya tegeko bavuga ko kurihindura rizatuma Tshisekedi akomeza guhangana n’imitwe imurwanyiriza mu Burasirazuba bw’igihugu cye harimo na M23.

Iyo ngingo bamwe bavuga ko itazabuza ko ibintu bikomeza gucika kuko bizatuma hirya no hino mu gihugu haduka imidugararo y’ababyamagana.

Bavuga ko iyo midugararo izarushaho gutuma umutekano udogera, ukagera no mu bice byari bisanzwe bitekanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru abavuga ibi baherutse gukora, batangaje ko hari ubukangurambaga bugenewe urubyiruko bwo kwamagana guhindura Itegeko Nshinga bwatangijwe.

Urubyiruko-muri ubwo bukangurambaga-rubwirwa ko ari rwo rukwiye gufata mu biganza ejo hazaza h’igihugu, rukanga ko  Tshisekedi ahindura Itegeko rigenga andi yose kigenderaho.

Kuri bo, kuvuga ko guha Tshisekedi indi manda ari byo bizatuma atsinda inyeshyamba bidahuje n’ukuri.

Basanga kurihindura nta kindi byafasha kitari uguha Tshisekedi amahirwe yo kuguma ku butegetsi.

Biyemeje gutangiza hirya no hino mu gihugu ibikorwa byo kwamagana icyo gitekerezo haba imbere muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse no mu baturage bayo baba imahanga.

Kiliziya Gatulika yo muri iki gihugu iherutse kwamagana ibyo guhindura itegeko nshinga ryacyo, ikavuga ko kubikora byaba ari ikosa rya politiki rikomeye.

TAGGED:GatulikaItegekoKiliziyaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tayla, Umuhanzi Wamamaye Vuba Kurusha Abandi Ku Rwego Rw’Isi
Next Article Abana Bakwiye Gukurana Indangagaciro Za Kimuntu- Jeannette Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?