Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Amerika Yasabye Abatishimiye Ibyavuye Mu Matora Kugana Inkiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Amerika Yasabye Abatishimiye Ibyavuye Mu Matora Kugana Inkiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2024 7:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ambasade y’Amerika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko izi neza ko hari benshi mu biyamamarije kuyobora DRC batishimiye ibyavuye mu matora, bakavuga ko bibwe amajwi.

Amerika isaba abo bantu kugana inkiko zigasuzuma ibyo bavuga aho kugira ngo bajye mu mihanda kwigaragambya kuko ngo nta cyo byabamarira kandi bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abo.

Itangazo rya Ambasade y’Amerika muri DRC ryibutsa ibice byose birebwa n’amatora ndetse n’ibyayavuyemo, ko imidugararo idatanga igisubizo cya Politiki kandi ko ikoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’amahame ya Demukarasi nyayo.

Amerika  isaba ko abaturage ba DRC badahutazwa kubera ibitekerezo byabo, ahubwo bagahabwa uburenganzira bwo kuvuga uko babona ibibera mu gihugu cyabo, nta mususu.

Abakandida nka Moïse Katumbi na Martin Fayulu bemeza bashikamye ko bibwe amajwi ndetse bakavuga ko byaba byiza amatora asubiwemo.

Iyi ni ingingo itaragira icyo itangazwaho na Komisiyo y’amatora, CENI.

Icyakora italiki yo gutangaza burundu ibyavuye mu matora yigijwe imbere ku italiki izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Byari biteganyijwe ko ibyayavuyemo bitangazwa mu buryo ntakuka kuri uyu wa Gatatu taliki 03, Mutarama, 2024.

Ifoto: Ambasaderi w’Amerika muri DRC Madamu Lucy Tamlyn

TAGGED:AmbasadeAmerikafeaturedTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Umugabo Wa Gatatu Yanizwe N’Inyama Arapfa
Next Article Umunyarwandakazi Afunzwe Akurikiranyweho Kugambana Ngo Bice Umuzungu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?