Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Bujakera Wa Jeune Afrique Yimuriwe Muri Gereza Nkuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Bujakera Wa Jeune Afrique Yimuriwe Muri Gereza Nkuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 September 2023 7:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane taliki 14, Nzeri, 2023 nibwo umunyamakuru wa Jeune Afrique witwa Stanis Bujakera wari umaze iminsi mike afunzwe, yimuriwe muri gereza nkuru ya Makala.

Yari yabanje gufatwa afungirwa muri kasho ya Polisi iri hafi y’ikibuga cy’indege cya N’Djili aho yafatiwe agiye kujya i Lubumbashi, nyuma aza kwimurwa muri kasho y’urukiko rw’ibanze rwa Kinshasa-Gombe.

Amakuru ya Radio Okapi avuga ko ubu yamaze kwimurirwa muri gereza  nkuru ya Makala.

Bujakera asanzwe ahagarariye Jeune Afrique muri DRC ariko akaba n’umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru Actualité.cd.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo amakuru y’ifungwa rya Stanislas Bujakera ryatangiye kuvugwa.

Ubwanditsi bwa Jeune Afrique bwasohoye itangazo risaba Leta ya DRC kumurekura kubera ko inkuru bamushinja ko yanditse igateza ibibazo atari we wayanditse kuko itamwanditsweho.

Imiryango itari iya Leta ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu…bose basabye ko Bujakera yarekurwa.

Leta yo ivuga ko uyu mugabo agomba gukurikiranwa kubera ko yakwije impuha ku rupfu rw’uwahoze ari Minisitiri ndets na Depite witwa Chérubin Okende uherutse gusangwa yapfuye.

Jeune Afrique ivuga ko kuba Stanislas ari kubazwa ku nkuru yanditswe na Jeune Afrique kandi itagaragaraho ko ari we wayanditse kuko nta mazina ye ayigaragaraho, bidakwiye.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko inkuru ya Jeune Afrique kuri iriya ngingo ishingiye kuri raporo yari yasohowe n’Urwego rw’iperereza muri DRC rwitwa Agence nationale de renseignements (ANR), kandi ngo n’ibindi binyamakuru niho byakuye ibyo byanditse kuri dosiye Chérubin.

Ubwo Bujakera yafatwaga, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahise imenyesha ubwanditsi bwa Jeune Afrique ifatwa rye, bumenyesha ko ibyo umukozi wabo yakoze bidahuye n’ubunyamwuga bityo ko ubutabera bugomba kubimubaza.

TAGGED:BujakeraDRCfeaturedUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisi ‘Batabara Aho Rukomeye’ Barangije Imyitozo
Next Article Kigali Green Complex: Inyubako Ya Mbere Ndende Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?