Mu Ntara ya Tanganyika, Telitwari ya Kalemie haravugwa igitero cy’umutwe w’inyeshyamba z’Abatwa bagabye bakoresheje imiheto n’imyambi bagahitana umugore, bagatwika za nyakatsi kandi hagakomereka abantu benshi.
Uwo mutwe nturahabwa izina ariko abatuye muri kariya gace bavuga ko gitero cy’abo Batwa kibasiye agace ka Katolo kari muri Teritwari ya Kelemie mu Ntara ya Tanganyika.
Ingabo za DRC zageze muri ako gace zisanga abagabye icyo gitero barangije gusubira iyo baje baturuka.
Kuri uyu wa Gatanu abaturage bo muri kiriya gice bari bakutse umutima kubera ko ari ubwa mbere bari babonye abantu babagabaho igitero bakoresheje imyambi yaka umururo kandi isize ubumara.
Umugore warashwe umwambi yari avuye kuvoma.
Umurambo we wajyanywe ku bitaro byitwa Kalemie-Centre.
Umuyobozi wo muri kariya gace yavuze ko ari ngombwa ko hongerwa abasirikare n’abapolisi kugira ngo bashobore gutuma abahatuye batekana.
Abagabye kiriya gitero basahuye barangije bakongeza inzu za nyakatsi zihubatse.