Mu minsi ibiri itambutse, abantu 11 bishwe n’amasasu hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo za DRC, bose bakaba barabaruwe kuri buri ruhande.
Abandi baguye muri iyo mirwano ni abasivili bafashwe n’amasasu yaraswaga na buri ruhande.
Itangazamakuru rivuga ko ibi byabereye mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo gusa ubu umutuzo wagarutse nubwo abatuye uyu mujyi umutima wabo utarasubira mu gitereko.
Intandaro y’ubwo bwumvikane buke bwavuyemo iyo mirwano yaguyemo abo bantu ni ukutumvikana ku ruhande muri izo zombi rukwiye kuyobora uko ibintu bigomba kugenda muri uyu mujyi.
Radio Okapi ivuga ko indi mpamvu kandi ikomeye ari ugusuzugurana hagati y’abagize impande zombi, aba Wazalendo bakavuga ko batakomeza guhabwa amabwiriza n’abasirikare b’abanyabwoba mu gihe izi ngabo nazo zivuga ko abasivili bagomba kuzicira bugufi bakazubaha.
Ibintu byatangiye gukomera guhera ku wa Mbere tariki 24, Ugushyingo ubwo havukaga intonganya hagati y’izo mpande hanyuma amasasu aravuga.
Abantu icyenda bahise bahagwa, abandi babiri barakomereka ndetse muri bo hari abo bakomeretse hari abo ibikomere byaje guhitana kuko byari bikomeye.
Hagato aho, izi mpande zivuga ko ziteguye gukoma imbere abarwanyi ba AFC-M23 barimbanyije bagana muri Uvira ndetse bakaba bafite na gahunda yo kugana no mu Ntara ya Tanganyika n’iya Haut-Katanga.


