Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Inzu Z’Abapolisi Zahawe Inkongi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Inzu Z’Abapolisi Zahawe Inkongi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2026 2:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abasore bashumitse inzu z’abapolisi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
SHARE

Abasore bashumitse inzu z’abapolisi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakorera ahitwa Ango mu Ntara ya Bas-Uele, babikora babihimuraho kuko nabo hari abasore babiri bishe k’Ubunani.

Umujinya w’abo basore watumye batwika inzu 38 z’abapolisi baba muri ako gace.

Umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Ango aho ibyo byabereye witwa Alfred Kipa yatumije inama n’abaturage abasaba kuzibukira urugomo nk’urwo kuko rushobora gutuma abantu benshi batakaza ubuzima.

Bijya kugera kuri uru rwego, abapolisi barashe abasore babiri barimo kwishimira kurangiza umwaka barabica.

Imirambo yabo yarashyinguwe ndetse ubuyobozi buha ababyeyi babo amafaranga yo kubafasha mu mihango igendana no gushyingura.

Bamwe mu rubyiruko rwari aho baratashye bategura uburyo bazahotera bagenzi babo, nibwo biyemezaga kuzashumika inzu z’abapolisi bo muri ako gace bataretse n’iya Afande wabo.

Alfred Kapa yabwiye Radio Okapi ati: “Babanje gutwika inzu eshanu zirimo n’iya shefu wabo bapolisi, nyuma baduka no mu z’abandi batari mu rugo. Ubu twakazijije irondo mu rwego rwo gukumira ubwo bwicamategeko.”

Nyuma yo kubona ko ntaho bari burare kuko inzu zabo zari zatwitswe, abapolisi bagiye kwaka icumbi mu buyobozi bwa teritwari no kuri umwe mu miryango itari iya Leta ikorera hafi aho.

TAGGED:AbapolisiAbasorefeaturedInkongi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa
Next Article Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?