Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Perezida wa Komisiyo yo kurwanya ruswa yafungiwe ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Perezida wa Komisiyo yo kurwanya ruswa yafungiwe ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2020 10:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 82
SHARE

Muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo haravugwa inkuru ya Perezida wa Komisiyo yo kurwanya ruswa wiwa Ghislain Kikangala uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa ya 30 000$. Iyi yari avance ku 50 000$ byari byemeranyijweho.

Banki yitwa Access Bank( ikomoka muri Nigeria) niyo bivugwa ko yatse ruswa akurikiranyweho.

Kugira ngo abagenzacyaha binjire mu idosiye ya Bwana Kikangala byaturutse kuri video yacishijwe ku mbuga nkoranyamabanga yerekana bamwe mu bakozi b’iriya  Komisiyo basinya inyandiko bari kumwe n’umuyobozi wa Access Bank w’agateganyo nawe wari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

Inyubako z’iriya Banki zari zafunzwe kuko abakozi bari batashye.

Abakozi ba Banki bari muri iriya dosiye  babwiye ubugenzacyaha ko icyo gihe Banki yari igiye guha abakozi b’Urwego rwa DRC rurwanya ruswa amafaranga  30.000$ kugira ngo rurekure umukozi wayo witwa Arinze Kenechukwu Oswachale wari usanzwe ayobora Access Bank muri DRC ufunzwe akurikiranyweho ruswa.

Bwana Arinze Kenechukwu Oswachale amaze iminsi afunzwe ndetse yambuwe n’urupapuro rwe rw’inzira.

Abakozi biriya Banki babwiye ubugenzacyaha ko 30 000 $ yari avance kuko bari bemeranyijwe 50 000$.

Yemeza ko babaye barabikoze baba barabikoze ku bushake bwabo, ko atigeze agira uwo atuma.

Umuyobozi wa Komisiyo yo kurwanya ruswa Bwana Ghislain Kikangala yahise agira vuba na bwangu yifata video ayishyira ku mbuga nkoranyambaga asobanura ko nta cyaha abakozi be bakoze, kuko uwatanze n’uwahawe amafaranga bahanye inyemezabuguzi ndetse babikorera ku mugaragaro, ‘imbere y’amaso ya cameras.’

N’ubwo yavuze atya ariko, ntibyabujije ko atabwa muri yombi, agashyirwa mu buroko n’ubwo yaje kurekurwa.

 Gutenguha umugambi wa Perezida Tshisekedi

Nyuma yo kwiyamamariza akanatorerwa kuyobora DRC, Perezida Felix Tshisekedi yasezeranyije abaturage ko umwe mu migambi ye ari ukurwanya ruswa n’akarengane.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko gufata no gufunga by’agateganyo Bwana Ghislain Kikangala ari uburyo bwo kumutesha agaciro no kumukuraho ikizere.

Ivomo: Afrikarabia

TAGGED:DRCfeaturedKikangaliRuswaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwiyubaka k’u Rwanda kwashingiye ku bumwe n’imbabazi- L. Mushikiwabo
Next Article Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda ‘avugwaho’ imikorere mibi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?