Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Johan Borgstram yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ababwira ko abahanganye mu Burasirazuba bw’iki gihugu bakwiye korohereza abatabazi bakageza ubutabazi ku babukeneye.
Yabivugiye mu murwa mukuru Kinshasa, aho ari mu ruzinduko rw’akazi ahakoreye ku nshuri ya karindwi mu myaka mike itambutse.
Mubyo asaba impande zihanganiye muri iki gice, ni ukoroshya ingendo z’indege zitwaye ibiribwa n’imiti zikagera ku baturage bavanywe mu byabo n’intambara.
Johan Borgstram avuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uhanganyikishijwe n’imibereho y’abasivili bo muri kariya gace, akavuga ko igikwiye ari uko bagobokwa, ntibasongwe n’ingaruka z’intambara yabakuye mu byabo mu myaka myinshi itambutse.
Uyu mudipolomate ashima umuhati Qatar na Leta zunze ubumwe z’Amerika bashyira mu guhuza impande zihanganiye muri kiriya gice cya DRC, akongeraho ko kugira ngo ingoboka igere kubo ireba bikwiye ko impande zihanganye zihagarika imirwano kandi ibiganiro ku mahoro bigakorwa mu buryo buzira imbereka.
Nyuma ya Kinshasa, Johan Borgstram kuri uyu wa Kane yagiye i Kampala kuganira n’abayobozi ba Uganda, tukaba tutaramenya niba azaza no mu Rwanda.
Aje mu Karere k’ibiyaga bigari nyuma gato y’inama yigaga ku bibazo bimugenza iheruka kubera i Paris mu Bufaransa yateguwe na Perezida Emmanuel Macron.
Macron nawe yasabye ko ikibuga cy’indege cya Goma cyafungurwa, kigatangira kugwaho indege zizanye ibikenewe ngo abavanywe mu byabo n’intambara babeho neza.
Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe.
Ni inama Macron yavuze ko igomba gushakirwamo Miliyari € 1.5 yo gushyira muri ibyo bikorwa.
Mu kiganiro Nduhungirehe yahaye TV 5 Monde buri bucye iyo nama ikaba, yavuze ko iyo nama ari ingenzi mu gufasha abo bantu kuva muri ako kangaratete.
Avuga ko u Rwanda rwiteguye kuzabigiramo uruhare rutaziguye.