Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Umunyamakuru Stanis Bujakera Wa Jeune Afrique Yafunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Umunyamakuru Stanis Bujakera Wa Jeune Afrique Yafunzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 September 2023 11:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Stanis Bujakera Tshiamala usanzwe ukorera Jeune Afrique i  Kinshasa amaze iminsi ibiri  afunzwe.

Yatawe muri yombi ku wa gatanu ubwo yari ku kibuga cy’indege cya N’Djili yitegura kujya i Lubumbashi mu kazi.

Abamufashe bahise bamwambura telefoni ye na mudasobwa yakoreshaga mu kazi.

Ubwanditsi bukuru bwa Jeune Afrique buvuga ko Stanislas Bujakera yitabye Polisi imuhata ibibazo ku byerekeye ibyo ashobora kuba azi ku rupfu rwa Depite Chérubin Okende.

Polisi ivuga ko hari ibyo yamutangajeho bitari byo, kandi imusaba kureka gukomeza urusaku kuri iriya dosiye.

Jeune Afrique ivuga ko kuba Stanislas ari kubazwa ku nkuru yanditswe na Jeune Afrique kandi itagaragaraho ko ari we wayanditse kuko nta mazina ye ayigaragaraho, ari ibintu bidakwiye.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko inkuru ya Jeune Afrique kuri iriya ngingo ishingiye kuri raporo yari yasohowe n’Urwego rw’iperereza muri DRC rwitwa Agence nationale de renseignements (ANR), kandi ngo n’ibindi binyamakuru niho byakuye ibyo byanditse kuri dosiye Chérubin.

Ubwo Bujakela yafatwaga, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahise imenyesha ubwanditsi bwa Jeune Afrique ifatwa rye, bumenyesha ko ibyo umukozi wabo yakoze bidahuye n’ubunyamwuga bityo ko hari ibyo ari gukurikiranwaho.

TAGGED:DRCfeaturedPolisiStanislasUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 98 Bishwe N’Impanuka Mu Mezi 6 Ashize-Polisi
Next Article Rwanda: Ubuzima Bukomeje Guhenda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?