Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Uwigeze Kuba Minisitiri Yishwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Uwigeze Kuba Minisitiri Yishwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 July 2023 3:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo wigeze kuyobora Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Chérubin Okende Senga yishwe arashwe.

Urupfu rwe rwemejwe kandi rwamaganwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya.

Ubutumwa yacishije kuri Twitter yanditse ati: “ Guverinoma yamenye kandi ibabazwa cyane n’urupfu rwa nyakwigendera Chérubin Okende Senga. Turamagana ibyabaye kandi tugasaba inzego zose bireba guhaguruka hagashakishwa abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwe.”

#RDC : Le Gouvernement a appris avec effroi l’assassinat du Ministre honoraire des Transports, l’Honorable Chérubin Okende Senga. Tout en condamnant cet acte odieux, il a instruit tous les services de sécurité de faire diligence pour une enquête minutieuse afin de faire la…

— Patrick Muyaya (@PatrickMuyaya) July 13, 2023

Yafashe mu mugongo abo mu muryango wa nyakwigendera, avuga ko igihugu kibari inyuma.

N’ubwo Guverinoma ivuga ko ari uko ibibona, hari abavuga ko yaba yagize uruhare mu rupfu rw’uriya mugabo wari usanzwe uba mu ishyaka rya Moïse Katumbi.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 12, Nyakanga, 2023 mu masaha y’umugoroba nibwo ngo uriya mugabo yashimuswe.

Bivugwa ko yashimutiwe hafi y’Ibiro by’Urukiko rurinda itegeko nshinga.

Nta gihe kinini cyari gihise ahamagawe ngo aze agire ibyo asobanura ku mutungo we kuko ngo wiyongereye cyane mu gihe yari amaze ari Minisitiri.

Bwarakeye umurambo we uboneka yarashwe amasasu menshi.

Hari abavuga ko kuba yishwe hasigaye amezi atanu ngo amatora y’Umukuru w’igihugu abe muri DRC ari uburyo bwo gukura umutima abo mu ishyaka rye riyobowe na Moïse Katumbi.

Katumbi yabwiye RFI ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uriya mugabo wari usanzwe ari n’Umuvugizi w’ishyaka rye.

TAGGED:AmatorafeaturedKatumbiMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango: Abanyeshuri Baguye Muri Nyabarongo Barapfa
Next Article Polisi Yungutse Abofisiye 501
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?