Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zakoresheje drone zirasa bombe ku birindiro by’abarwanyi ba AFC/M23 biri i Buleusa muri teritwari ya Walikale muri Kivu ya ruguru.
Amakuru atangwa na Actualité c.d avuga ko bombe eshatu ari zo zarashwe na ziriya ndege zitwarirwa kure.
Abatuye ako gace bakanguwe n’urusaku rwinshi rw’iyo bombe yageze muri ako gace itunguranye.
Abo itahitanye bahise bahungira mu mashyamba ari ahitwa Miriki za Lubero.
Umubare w’abantu iyo bombe yahitanye nturamenyekana ariko amashuri yo muri ako gace yabaye afunzwe, kandi nk’uko itangazamakuru ribivuga, ababyeyi bakuwe umutima nacyo bahitamo kubuza abana babo kuva mu rugo.
Amakuru avuga ko kiriya gitero cyagabwe n’ingabo za DRC mu rwego rwo gukoma imbere umurego w’abarwanyi ba AFC/M23 bari kwiyegeranya ngo bagabe igitero kinini ku mujyi wa Pinga.