Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dubai: U Rwanda Rwahawe Igihembo Cya Zahabu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dubai: U Rwanda Rwahawe Igihembo Cya Zahabu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2022 9:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahagarariye u Rwanda mu imurikagurisha riri kubera i Dubai baraye bahawe igihembo cya Zahabu. Ni igihembo u Rwanda rwatsindiye mu cyiciro cy’igihugu gitanga amahirwe mu ishoramari kitwa Opportunity District Award.

Muri iki cyiciro u Rwanda rwakurikiwe na Kyrgyzstan yahawe umudali wa Bronze n’aho  Ethiopia ihembwa umudali wa sliver.

Ubusanzwe mbere y’uko imurikagurisha iryo ari ryose rirangira hari ibihembo bihabwa abantu ku giti cyabo, ibigo cyangwa ibihugu bahagarariye.

Na mbere y’uko imurikagurisha ryaberaga i Dubai rirangira nabwo hari ibihugu byahembwe birimo n’u Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya ICT na Inovasiyo Bwana Yves Iradukunda yabwiye Taarifa ko kiriya gihembo u Rwanda rwagihawe kubera ko rwamuritse ibintu bihuje n’insanganyamatsiko ya ririya murikagurisha.

Iyo nsanganyamatsiko igira iti: ‘Connecting minds, creating the Future”.

Yves Iradukunda niwe uhagarariye Leta y’u Rwanda muri iki gikorwa

Yves Iradukunda wari uhagarariye Leta y’u Rwanda ubwo biriya bihembo byatangwaga, avuga ko u Rwanda rwishimira kiriya gihembo kandi ngo ubwarwo rwishimira ko rwagaragarije amahanga ibyo rumaze kugeraho.

Rwerekanye n’ibyo ruteganya kuzagera ho mu cyerekezo rwihaye cya  ‘Vision 2050,’ harimo  imishinga y’ishoramari, ubukerarugendo n’ibindi biha amahirwe uwashaka gushora imari mu Rwanda.

Bimwe mu by’ingenzi u Rwanda rwamurikiye muri ririya murikagurisha ryatangiye mu mpera z’umwaka wa 2021 ni telefoni rukora za Mara phones, icyayi n’ikawa ruhinga, amabuye y’agaciro atunganyijwe, ibikoresho byo mu bukorikori, ibikorwa byo guhanga udushya birimo gukoresha drones mu kugeza amaraso ahantu hagoye kugenza ibinyabizima n’ibindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya ICT na Inovasiyo Yves Iradukunda niwe uri bube ahagarariye u Rwanda mu muhango wo kurangiza ririya murikagurisha uri bube mu masaha y’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Taliki 04, Ukwakira, 2021 Perezida Paul Kagame yasuye aho u Rwanda rwamurikiraga ibyo rwahanze muri ririya murikagurisha.

Rwahembewe ko rufite udushya tujyanye n’insanganyamatsiko ya ririya murikagurisha

Icyumba u Rwanda rwamurikiragamo ibyarwo kitwaga RwandaExpo2020 Pavilion.

Iri murikagurisha ryatangiye tariki 01, Ukwakira, 2021 rikarangira kuri uyu wa Kane  taliki 31, Werurwe, 2022.

Ryitabiriwe n’abantu barenga miliyoni 25 baturutse aho ari ho hose ku Isi.

Intego yaryo yari uguhuriza hamwe abantu b’imico n’ubwenegihugu bitandukanye kugira ngo bahahe ariko barusheho no kumenyana.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga aho u Rwanda rwamurikiye ibyo rukora,  yazengurutse icyumba u Rwanda rumurikiramo ibyo rwahanze.

Yari  ari kumwe n’abandi bayobozi barimo na Amb Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu no mu bindi bigikikije.

Icyo gihe Perezida Kagame yaboneyeho no kugirana ibiganiro na Emir wa Qatar witwa Tamim Bin Hamad, baganira kuri byinshi bigize umubano w’ibihugu byombi.

Amafoto: I Dubai Kagame Yasuye Aho U Rwanda Rumurikira Ibyarwo

TAGGED:featuredHategekaIgihemboKagameRwandaZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article WHO/OMS Yaburiye Isi Ko Hashobora Kwaduka Indi COVID-19 Ikaze
Next Article Abarimu 500 Bo Muri Zimbabwe Bagiye Kuza Kwigisha Abanyarwanda Icyongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?