Nyuma yo gushyikiriza Leta y’u Rwanda inkingo miliyoni 3.2, Madamu Deborah MacLean ukora muri Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda, yavuze ko igihugu cye kiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda kandi ngo bidatinze ziroherereza u Rwanda izindi nkingo miliyoni 2.
Inkingo Amerika yaraye ihaye u Rwanda zije zisanga izindi 999,180 zo mu bwoko bwa Pfizer yari iherutse kuruha.
Iziherutse kugezwa mu Rwanda zakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kiri i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu mugoroba wo ku Bunani tariki 01, Mutarama, 2022.
Kugeza ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika zimaze guha u Rwanda inkingo 3,295,730.
Deborah MacLean yagize ati: “ Amerika yahaye u Rwanda inkingo zigera kuri miliyoni 3 kandi hari izindi guteganya kuzaruha zigera kuri miliyoni 2. Dufite umugambo wo gukomeza gukorna n’u Rwanda mu gihe kirambye.”
Inkingo miliyoni ebyiri Amerika iteganya kongera guha u Rwanda bitaganyijwe ko zizagera i Kigali mu noera za Mutarama, 2022.
Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi zirateganya kuzaha ibihugu by’inshuti zabyo inkingo zingana na Miliyani 1.1.
Zigomba kuba zarangije guhabwa ibi bihugu bitarenze umwaka wa 2023.
Ku byerekeye u Rwanda, ubutegetsi bw’i Washington bufite gahunda yo kuzafasha u Rwanda kurwanya COVID-19 ifite ingengo y’imari ingana na miliyari 30 Frw.
Si inkingo gusa Amerika yahaye u Rwanda mu rwego rwo kurufasha guhangana na COVID-19 kuko muri Gicurasi, 2021 Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman yahaye inzego z’ubuzima z’u Rwanda ibikoresho 100 bireba mu muhogo bigafata amacandwe aherwaho bapima ubwandu bwa COVID-19.
Ni ibikoresho abahanga bita video laryngoscopes.
Icyo gihe yatanze n’ibindi bipima ingano y’umwuka wa oxygen uri mu maraso y’umuntu bigera ku 8000.
Ni ibikoresho byose bifite agaciro ka Miliyoni 172 Frw.
Video laryngoscopes ni ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi bita laryngoscopy.
Ubu buvuzi bwifashishwa kugira ngo abaganga barebe mu muhogo w’umuntu bashobore kureba niba harimo ibimenyetso byerekana ko hari igice cy’aho kirwaye.
Ibikoresho Amerika yahaye u Rwanda byasaranganyijwe mu bitaro, bihabwa n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo babikoreshe mu gupima abaturage bari hirya no hino mu gihugu.
Mu ijambo Ambasaderi Vrooman yavuze icyo gihe yagize ati: “Ubufatanye mu rwego rw’ubuzima hagati y’igihugu cyanjye n’u Rwanda bumaze igihe kandi bwatanze umusaruro ugaragara ndetse no mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.”
Akuma kitwa pulse oximeter gakoreshwa mu gupima ingano y’umwuka wa oxygen iri mu maraso y’umuntu, kakabikora atababaye.
Gashobora gupima ingano ya oxygen iri mu maraso guhera ku mutima kugeza ku mano cyangwa intoki.
Biriya bikoresho byatanzwe n’ingabo za USA zibicishije mu mutwe wazo ushinzwe Afurika witwa The United States Africa Command (AFRICOM).
Byatanzwe kandi k’ubufatanye bw’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ubutabazi no kugoboka abazahajwe n’ibiza kitwa United States Overseas Humanitarian, Disaster Assistance, and Civic Aid (U.S. OHDACA).