EAC Iri Kwiga Uko Yabona Imari Ihagije Yo Guhangana N’Ikirere Gihindagurika

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Bari kurebera hamwe uko imari yaboneka n'uko yasaranganywa muri EAC.

KIGALI: Abayobozi mu nzego za Leta z’ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, EAC, bateraniye mu Rwanda mu nama y’iminsi ibiri bazigiramo uko bashakisha, bakabona kandi bakagabana ingengo y’imari yo gukumira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ni inama ibaye ku nshuro ya karindwi yiswe 7th East Africa Climate Finance Directors’ Level Meeting (EACFDLM).

Abayitabiriye bemeza ko nubwo hari ibyakozwe mu gukumira no guhangana n’ingaruka zikomoka ku kwangirika kw’ikirere, hakiri icyuho mu kubona amafaranga ahagije yo gushoramo.

Mu gufungura iyi inama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe ibyo gushakisha imari n’ishoramari ryagutse Tessi Rusagara yibukije ko ibibi by’imihindagurikire y’ikirere ntawe bitageraho.

Ati: “Duhuriye mu gihe imihindagurikire y’ikirere itakiri ikibazo cy’ejo hazaza, ahubwo yabaye ikibazo cy’uyu munsi. Turabibona mu mapfa n’imyuzure, mu nkongi n’inkubi z’umuyaga no mu igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi, byose bigira ingaruka ku miryango yacu.”

Kubera iyo mpamvu, asanga ari ngombwa ko ibihugu byitegura mbere y’igihe.

Tessi Rusagara, Umunyamabanga uhoraho muri MINECOFIN. Ifoto: Empower Africa.

Ku rwego rwa Minisiteri z’Imari, ubutumwa burasobanutse kuko imihindagurikire y’ikirere atari ikibazo cya Minisiteri z’ibidukikije gusa ahubwo cyagutse kurushaho nk’uko Rusagara abivuga.

Béatrice Jerono ushinzwe ingengo y’imari mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba yavuze ko kugira ngo ibizemerezwa muri iyi nama izarangira kuri uyu wa Kane bizagere ku ntego, gukorana k’ubuyobozi ari ngombwa.

Ati: “Nk’Abayobozi bashinzwe imari, mufite uruhare rukomeye mu gukusanya, gutunganya no kuyobora umutungo w’imari ukenewe kugira ngo intego z’Akarere kacu mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere zigerweho.”

Asanga nubwo ibikenewe ngo ibyemejwe mbere n’ibizamezwa nyuma y’iyi nama bizagerweho ari byinshi, icy’ingenzi kurusha ibindi ari ubushake bwa politiki n’imikoranire iboneye.

Ati: “Mu gihe dusuzuma ibyavuye mu nama ya COP30, iki ni igihe cyo gutera intambwe nshya dufite imbaraga nshya, dutekereza ibisubizo bishya, tukongera imbaraga mu bufatanye, no gukoresha ubumenyi bwacu mu by’imari kugira ngo Afurika y’Uburasirazuba ibone umutungo ikwiye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buryo bufatika kandi burambye.”

Inama ivugwa aha yubakiye ku byavuye mu yindi nkayo yabereye i Kigali mu mwaka wa 2024 ndetse n’indi nkayo yabaye umwaka wakurikiyeho yabereye muri Uganda.

Imwe mu ngamba ziganirwa mu nama nk’iyi ni ikitwa Isoko rya karubone (Carbon Markets).

Iri ni isoko rikora mu buryo bwo guha amafaranga igihugu cyashyize imbaraga zifatika mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere bita CO₂.

Izo mbaraga zigaragararira mu bikorwa birimo gutera amashyamba, gukora ishoramari mu bikorwa bigabanya gushyuha kw’ikirere nk’ingufu zisubira zisimbura gukoresha amakara cyangwa ibindi bizamura ibyotsi mu kirere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *