Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba, buvuga ko umushinga wo gushyiraho uburyo bwo guhuza amakuru ku gupima no gukingira icyorezo cya COVID-19 ugeze kure, bukazorohereza abantu mu ngendo mu karere ntibapimwe inshuro nyinshi.
Yves Ngenzi uyobora East Africa Tourism Platform, kuri uyu wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko harimo gukoreshwa uburyo bwose bushoboka, ku buryo mu 2023 urwego rw’ubukerarugendo ruzaba rwasubiye aho rwari mu 2019, mbere y’icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Hari byinshi bizasabwa kugira ngo tubashe kugera aho hantu, harimo nk’uburyo bwo gukora ubukangurambaga no kumenyekanisha ibikorwa kugira ngo dukorere hamwe nk’akarere, kuko byagaragaye ko ubukerarugendo bw’imbere mu karere aribwo buzabanza gusubira ku murongo mbere y’uko ubw’abaturuka hanze yako bukomera.”
Mu isesengura ngo byagaragaye ko nka ba mukerarugendo bava ahandi, ahanini baturuka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi no mu bihugu bimwe bya Aziya.
Mu bufatanye nk’akarere ngo bemeranyije ko buri muntu wese winjira mu karere agomba kuba yapimwe COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR, ikitaremeranywaho ngo ni amasaha icyo gipimo kigomba kuba kimaze.
Ngenzi yakomeje ati “Ikindi cyemeranyijweho ni ikijyanye n’ikingira, ko inkingo zigomba gutangwa mu bihugu byose kandi abakora mu bukerarugendo bagahabwa umwanya w’imbere kugira ngo urwego rukomeze rukore kandi rusubire aho rwari ruri mbere.”
“Ikindi kirimo kirakorwaho ubungubu ni icyitwa ‘EAC Pass’, ni application uzajya ushyira muri telefoni, ugashyiramo pasiporo cyangwa indangamuntu yawe kugira ngo bya bipimo ukoreye mu gihugu cyawe, nugera mu kindi babashe kubibona kimwe n’icyemezo cy’uko wakingiwe.”
Ubu buryo ngo kubutunganya bigeze mu cyiciro cya nyuma, ubu ikigezweho ni ugushyiramo amakuru yose akenewe kugira ngo bubashe gukora mu bihugu byose mu karere.
Ni uburyo ngo buzorohereza cyane abagenzi bakabasha gukora ingendo bisanzuye, kuko kugeza ubu iyo uvuye mu gihugu kimwe ukajya mu kindi bongera kugupima kandi na mbere y’urugendo wapimwe.
Ngenzi yakomeje ati “Icyo EAC Pass izadufasha ni ukugira ngo aho ufatiye igipimo cya mbere, nugera mu kindi gihugu babashe kubona ko laboratwari wafatiyemo igipimo cya mbere yizewe, ko udakeneye gukoresha ikindi gipimo. Icyo nacyo kizoroshya aho kugira ngo ufatwe ibipimo bibiri, bitatu, kuko birahenze. Ni ikintu tubona kizafasha ubukerarugendo bwo mu karere.”
Biteganywa ko ubu buryo buzamurikwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere, mu gihe nta gihundutse.
Iyi application iboneka kuri Google Playstore cyangwa Apple iStore.
Rwanda Tourism Week
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo no kureshya abantu benshi ngo basure u Rwanda, urwego rw’ubukerarugendo rwateguye icyumweru cyiswe Rwanda Tourism Week.
Kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije kumenyekanisha ubukerarugendo, kuva ku wa 24-27 Ugushyingo 2021.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Urugaga rw’Abikorera, Aimable Rutagarama, yavuze ko hashize igihe kinini abantu benshi bazi ko mu Rwanda ibyiza nyaburanga bihaba ari nk’ingagi gusa, nyamara hari n’ibindi byinshi.
Ati “Icyo tugamije ubungubu, ba bakerarugendo bumvaga ko baje iminsi itatu, ine, yo gusura ingagi gusa, dusigaye dufite byinshi umuntu ashobora kuza, ko n’ibyo bakura mu bindi bihugu natwe tubifite, umuntu ashobora kuza agapanga ibiruhuko bye by’iminsi 10 no kuzamuka, byose akabikorera mu Rwanda.”
Yavuze ko iki gikorwa bateguye gikubiyemo imurikagurisha ry’ubukerarugendo rizahuza abantu baturutse imihanda yose, bakaza kureba ibyiza by’ubukerarugendo biboneka mu Rwanda, bakahahurira n’abandi bantu batandukanye.
Ibyo ngo bigahura n’uko u Rwanda rugiye kuba igicumbi cy’ingendo mpuzamahanga, ubwo ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kizaba kimaze kuzura.
Ati “Amahirwe azagenda yaguka ku buryo azadufasha kumenyekanisha ibyiza birimo Kivu Belt, Nyungwe, Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibikorwa by’ubukerarugendo bigenda byiyongera umunsi ku wundi.”
“Tukumva ko natwe mu Rwanda dushobora kugira imurikagurisha ry’ubukerarugendo, rikaba igikorwa ngarukamwaka abantu bazajya bahuriramo baje kureba ibyiza by’u Rwanda, bakahahurira n’abandi bantu bakamenyana, bakabasha no kwinjira mu bukerarugendo mu karere ariko baturutse hano mu Rwanda.”
Biteganywa ko iyi gahunda izitabirwa n’abantu bagera muri 500.